Batangije Indi Gahunda Yo Kurengera Uburenganzira Bw’Ab’Igitsina Gore

Mujyi wa Kigali hatangijwe uburyo bwiswe ‘Community of Feminist Practice bwo kungurana ibitekerezo no guharanira ko ihohoterwa ricika ndetse n’uburyo uburinganire busesuye bwagerwaho.

Mu rwego rwo kugira ngo ibigamijwe muri iyi gahunda bigerweho, hashyizweho urubuga nyungurana bitekerezo ruhuza abantu n’inzego zitandukanye zikora k’ uburenganzira bw’ umugore n’ umukobwa kugira ngo bahuze imbaraga, ubunararibonye n’ ubushobozi  mu rugendo rwo kubahiriza no gushyira mu bikorwa ihame ry’ uburinganire.

Iyi gahunda izaba ifite igice kigamije kwigisha no gutanga amakuru kuri murandasi kubijyanye n’ ihame ry’ uburinganire.

Hari kandi n’uburyo buhoraho abagore, abakobwa ndetse n’abagabo bazajya bahura bakaganira uko ibyo byose byanozwa.

- Advertisement -

Babwise feminist cafés.

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi y’Umuryango Paper Crown Rwanda witwa Prudent Gatera avuga ko imikoranire nk’iyo ari ingenzi kugira ngo yaba abagore cyangwa abagabo, bose babe mu gihugu kitagira uwo giheza.

Gahunda ya Community of Feminist Practice yashyizweho kandi ku bufatanye n’umuryango udaharanira inyungu Kvinna Till Kvinna.

Iki gikorwa cyahujwe kandi no kwizihiza iminsi 16 y’ ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Iyi gahunda ije yiyongera ku zindi gahunda za Guverinoma y’u Rwanda zo kwimakaza ihame ry’ uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version