Imikorere Y’Inyenzi Nk’Uko Rutaremara Abivuga

Inararibonye Tito Rutaremara avuga ko Inyenzi rwari urubyiruko rw’Ishyaka UNAR( Union Nationale Rwandaise). Abari barugize bari bafite imikorerere inoze guhera ku musozi kugeza kucyo bitaga Sous-Cheferie, ariko imikorere yabo ntiyarambye…

Ese byaje kugendekera gute uru rubyiruko ruvugwaho kumenya gucengera cyane?

Inararibonye mu mateka y’u Rwanda Tito Rutaremera avuga ko muri rusange Inyenzi zari ziri ku murongo mwiza w’imikorere.

Imikorere yarwo yarazamukaga ikagera no ku rwego rwa Perefegitura wagereranya na Intara z’ubu.

- Kwmamaza -

Avuga ko ubwo Abakoloni bafatanyaga  n’abitwaga Abaparimehutu,  baje kwirukana abayobozi ba UNAR abenshi bahungira muri Uganda.

Nyuma y’iryo yirukanwa, nibwo abayobozi bakuru ba UNAR bahise batangira urugamba( struggle), barutangirira ahitwa Kizinga hafi y’umupaka w’u Rwanda.

Intego y’Inyenzi yari iyo kurwanya ubutegetsi bw’Abakoloni mu bukungu bwabo bagaharika ibikamyo byazanaga Petelori ngo ifashe mu bukungu bwiyubakaga icyo gihe.

Urubyiruko rw’Inyenzi rwari rwigabanyijemo amashami, hakaba hari iryo muri Uganda ari naryo rya mbere zashinze, icyo gihe hari mu mwaka wa 1965.

Iri shami ryarwaniraga mu Mutara, muri za Byumba mu Buganza.

Hari igihe zateye zambukiranya u Rwanda zikomereza mu Burundi.

Mu Nyenzi zaturutse mu Bugande izari zikomeye ni uwitwa Ngurumbe, Kayitare umuhungu wa Rukeba wagiye i Burundi aza gupfira yo.

Indi Nyenzi yari ikomeye mu zateraga ziva muri Uganda hari iyitwaga Numa yo yiciwe muri Tanzania.

Inyenzi zaturukaga i Burundi nazo zaje gukomera. Icyo gihe bwategekwaga na Michel Micombero.

Zarakomeye k’uburyo hari n’izo muri Uganda zaje kwifatanya nazo harimo na ba Ngurumbe n’abandi.

Inyenzi zaturutse mu Burundi zaje gufata Nyamata ya Bugesera ariko nyuma ziza gutsindwa zisubira mu Burundi nk’uko byigeze no kuba kuzaturutse muri Uganda.

Nyuma y’ibi bitero, uwari Perezida w’u Rwanda Grègoire Kayibanda yabwiye Abaparimehutu kwica Abatutsi avuga ko ari bo byitso by’Inyenzi.

Hishwe ab’i Cyanika muri Gikongoro hicwa n’ab’i Byumba.

Ibyabo byatangajwe muri Le Monde no muri radio Vatican.

Hari kandi n’irindi shami ry’Inyenzi zakoreraga muri Kivu y’Epfo.

Aba bari barimo benshi barwanye mu kiswe intambara y’aba Mulele kandi Muzee Rutaremara avuga ko abarwanye muri iri tsinda, banarwanye bari kumwe n’abo kwa Kabila Desiré.

Abo kuri uru ruhande nabo bararwanye ariko ntibagera kure cyane kuko bagarukiye mu ishyamba rya Nyungwe.

Bashimirwa ko muri icyo gihe bafashije Abanyamulenge kwirwanaho.

Ishami ry’Inyenzi rya Kivu ya Ruguru ni ishami ryiyitaga Intare ryayoborwaga na Mukurarinda, rikarwanira mu Birunga ariko ngo nta kintu kinini ryakoze nk’uko Inararibonye Tito Rutaremara abyemeza.

Ibitero by’izi nyenzi zose, byaratsinzwe birangirana n’umwaka wa 1967.

Rutaremera avuga ko imwe mu mpamvu zatumye zitsindwa ari uko nta buyobozi zagiraga bwaba ubwa Politiki cyangwa ubwa gisirikare.

Ikindi gikomeye ni uko n’amafaranga babonaga yaribwaga na bamwe kubera ruswa yabamunze.

Avuga ko kuba abayobozi ba UNAR bari barahunze, byatumye imikorere ya UNAR n’Inyenzi muri rusange ipfa.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version