Batemye Urutoki Rw’Ushinzwe Umutekano

Mu Karere ka Rutsiro havugwa amakuru y’abaturage bataramenyakana biyoroshe ijoro batema urutoki rw’umuyobozi ushinzwe umutekano, we abimenya bwacyeye.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kivumu( ari naho byabereye) avuga ko abashumba ari bo bakekwaho gukora ruriya rugomo bafata imitumba y’insina batemye bajya kuyigaburira inka.

Umuyobozi ushinzwe umutekano watemewe insina ni uwitwa Athanase Musafiri.

Yabwiye UMUSEKE ducyesha iyi nkuru ko yahohotewe, agakorerwa ubugome.

- Advertisement -

Ati:“Urutoki barutemye, mbimenye mu gitondo saa kumi n’ebyiri, hatemwe ibitoki bigera kuri 59. Ni ubugome bakoze, bafashe ibitoki byose baratema.”

Mu nsina 59 zatemwe,  20 zari zihetse ibitoki.

Atakambira ubuyobozi ko bwamugoboka akabona ikimutunga kuko ibitoki yari atezeho agafaranga abagizi ba nabi babyangije.

Munyamahoro Patrick uyobora Umurenge wa Kivumu avuga ko hakwkwa abashumba bari bagamije kubona imitumba yo kugaburira inka zabo.

Ati: “Amakuru nayamenye, ni umuntu ushinzwe umutekano, ntabwo turamenya neza ababitemye ariko hari abakekwa b’abashumba, bashobora kuba bafashe imitumba bakajya kuyigaburira inka zabo ziri hafi aho.”

Kugeaza ubu hari umuntu umwe wafashwe ukurikiranyweho uruhare muri buriya bujura.

Undi ngo yabacitse.

Si urutoki gusa bangiza ariko, kuko ngo nta gihe kinini gishize bononnye n’ibisheke by’abaturage.

Uwangirijwe urutoki ni ushinzwe umutekano wagiye mu kibazo cy’uwangirijwe ibisheke.

Abafashwe bakekwaho kwangiza ibisheke by’umuturage, baciwe amande ya Frw 50,000.

Hari abakeka ko abangije urutoki  rw’uriya mugabo ari abaciwe ariya mafaranga, bakabikora bamwihimura ho ariko nanone imitumba bakayigaburira inka zabo.

Mu rwego rwo gukumira ko ubugizi bwa nabi nka buriya buzongea kubaho ngo hagiye gukazwa irondo n’umutekano .

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version