Bavuga Ko Bakoreye Ikigo ‘Gishinga Amapoto’ Kirabambura

Abaturage barenga 20 bo mu mirenge ya Gitesi, Mutuntu na Rwankuba batubwiye ko bakoreye ikigo cyatsindiye isoko ryo gushinga amapoto y’amashanyarazi kitwa CEC kirabambura. Umwe muri bo yatubwiye ko bamurimo amafaranga arenga Frw 100 000.

Mu minsi yashize aba baturage bagiye mu rugo rw’umwe mu bakoresha babo bahashinga ibirindiro, bavuga ko batari buhave atabahembye!

Icyo gihe bamubwiye ko bashonje nawe ababwira ko bajya guca ibigori bakabyotsa.

Barabiciye barabyotsa bamaze guhembuka, ubuyobozi bubasaba ko bataha bakazagaruka kubaza ikibazo cyabo bukeye.

- Advertisement -

Bwarakeye baragaruka, umukoresha wabo ababwira ko amafaranga ataraboneka, ko bakwihangana bakazagaruka.

Igihe cyaje kugera bararambirwa, bashaka uburyo babibwira Taarifa.

Umwe muri bo yatubwiye ati: “ Mu magambo make, twakoreye ikigo gishinga amapoto, twatangiye kugikorera ubu hashize amezi atanu. Ku giti cye bandimo arenga 100 000 kandi ikibazo mfite ngisangiye n’abantu 25.)

Yatubwiye ko bashinze amapoto y’amashanyarazi mu mirenge itatu ari yo  Gitesi, Rwankuba na Mutuntu.

Nyuma ngo baje kubahagarika mu kazi, nabo babonye ko bahagaritswe, bajya kwishyuza kuko ‘iyo wakoze urahembwa’.

Ariko ntibahembwe nk’uko babyifuzaga.

Amakuru dufite ni uko umukozi ikigo kitwa CEC kirimo umwenda munini ni uwo kigomba kwishyura  Frw 280 000 , uwo kigomba kwishyura make ni uwo kirimo umwenda wa Frw 50 000.

Ikindi ni uko kuri iki Cyumweru hari bamwe muri bariya bakozi bazindutse bajya kwishyuza.

Guhera kuri uyu wa Mbere baratangira guhembwa…

Umukoresha wabo witwa Protogene avuga ko koko hari abakozi ba nyakabyizi batarahembwa  kandi ngo ‘byatewe na COVID-19’ yatumye ibiro bikorera i Kigali bifungwa.

Avuga ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki 22, Gashyantare, 2021 hari bamwe bazatangira guhembwa.

Ati: “ Guhera kuri uyu wa Mbere baratangira guhembwa ariko bose ntibazayabonera rimwe. Bazajya bayahabwa bamwe nyuma y’abandi gutyo gutyo…”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version