Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bavuga Ko Bakoreye Ikigo ‘Gishinga Amapoto’ Kirabambura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Bavuga Ko Bakoreye Ikigo ‘Gishinga Amapoto’ Kirabambura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 February 2021 11:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abaturage barenga 20 bo mu mirenge ya Gitesi, Mutuntu na Rwankuba batubwiye ko bakoreye ikigo cyatsindiye isoko ryo gushinga amapoto y’amashanyarazi kitwa CEC kirabambura. Umwe muri bo yatubwiye ko bamurimo amafaranga arenga Frw 100 000.

Mu minsi yashize aba baturage bagiye mu rugo rw’umwe mu bakoresha babo bahashinga ibirindiro, bavuga ko batari buhave atabahembye!

Icyo gihe bamubwiye ko bashonje nawe ababwira ko bajya guca ibigori bakabyotsa.

Barabiciye barabyotsa bamaze guhembuka, ubuyobozi bubasaba ko bataha bakazagaruka kubaza ikibazo cyabo bukeye.

Bwarakeye baragaruka, umukoresha wabo ababwira ko amafaranga ataraboneka, ko bakwihangana bakazagaruka.

Igihe cyaje kugera bararambirwa, bashaka uburyo babibwira Taarifa.

Umwe muri bo yatubwiye ati: “ Mu magambo make, twakoreye ikigo gishinga amapoto, twatangiye kugikorera ubu hashize amezi atanu. Ku giti cye bandimo arenga 100 000 kandi ikibazo mfite ngisangiye n’abantu 25.)

Yatubwiye ko bashinze amapoto y’amashanyarazi mu mirenge itatu ari yo  Gitesi, Rwankuba na Mutuntu.

Nyuma ngo baje kubahagarika mu kazi, nabo babonye ko bahagaritswe, bajya kwishyuza kuko ‘iyo wakoze urahembwa’.

Ariko ntibahembwe nk’uko babyifuzaga.

Amakuru dufite ni uko umukozi ikigo kitwa CEC kirimo umwenda munini ni uwo kigomba kwishyura  Frw 280 000 , uwo kigomba kwishyura make ni uwo kirimo umwenda wa Frw 50 000.

Ikindi ni uko kuri iki Cyumweru hari bamwe muri bariya bakozi bazindutse bajya kwishyuza.

Guhera kuri uyu wa Mbere baratangira guhembwa…

Umukoresha wabo witwa Protogene avuga ko koko hari abakozi ba nyakabyizi batarahembwa  kandi ngo ‘byatewe na COVID-19’ yatumye ibiro bikorera i Kigali bifungwa.

Avuga ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki 22, Gashyantare, 2021 hari bamwe bazatangira guhembwa.

Ati: “ Guhera kuri uyu wa Mbere baratangira guhembwa ariko bose ntibazayabonera rimwe. Bazajya bayahabwa bamwe nyuma y’abandi gutyo gutyo…”

TAGGED:AmapotoAmashanyarazifeaturedRwiyemezamirimo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisanté Yatangaje Uko Abanyarwanda Bazakingirwa COVID-19
Next Article Tanzania ‘Yemeye’ Ko Ifite COVID-19
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?