Bavuga Ko Bashaka Gufasha Leta Guha Abanyarwanda Bose Amashanyarazi

Mu rwego rwo gufasha Leta kugera ku ntego yihaye y’uko bitarenze mu mwaka wa 2024 buri rugo rw’u Rwanda ruzaba rufite amashanyarazi, abakora mu kigo kitwa MySol bamaze iminsi baha abaturage ibyuma bikurura imirasire bikayibyaza amashanyarazi.

Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda ni hamwe mu ho bahaye biriya bikoresho.

Abaturage bo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi bari mu bahawe buriya bufasha

Umuturage witwa Mukakarekezi avuga ko ibyuma bikurura bamuhaye byamufashije kubona amashanyarazi yo gucana bwije.

Ibi ngo bimufasha kumurikira ibaraza rye bigakumira abajura baba ab’imyaka ahunika cyangwa ihene ze riba mu kiraro.

- Advertisement -

Ati: “ Kuba mfite amashanyarazi amfasha kumirikira iwanjye byandinze byinshi harimo n’abajura bari baranzengereje. Nta hene namaranaga igihe batarayiba ngatabaza abaturanyi bakahagera igisambo cyarengeye iyo.”

Avuga ko muri minsi mike ishize hari igisambo cyaje kumwiba abana bakibonera mu idirishya bavugije indura, we n’umugabo we  barahurura kirahunga.

Yemeza ko ariya mashanyarazi yamugobotse

Hafi y’iwe hari icyumba batangiramo serivisi zo gusukura abantu binyuze mu kubogosha.

Abaturage bo muri Runda bashimira ko ubu bacana.

Umuriro w’amashanyarazi bakoresha ni ukomoka ku mirasire y’izuba.

Abahakora bavuga ko umuriro ukomoka ku byuma bahawe n’abo muri MySol wabafashije gukora buriya bushabitsi.

Bavuga ko amashanyarazi bafite atuma bakora amasaha ahagije bigatuma bagira icyo binjiza kibagira akamaro.

Amafaranga bakura mu bucuruzi bwabo ngo abafasha kutambara nabi ahubwo bakagira umuco kuko baba binjije bakiyitaho.

Umuyobozi muri iki kigo ushinzwe ubucuruzi witwa Louis Rwagaju avuga ko batangije uriya mushinga mu rwego rwo gufasha Leta kugera ku ntego yihaye y’uko bitarenze umwaka wa 2024 abaturage bose bazaba bafite amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.

Imirasire y’izuba ni kimwe mu bintu biri gufasha u Rwanda kugera ku ntego yo guha ingo zose amashanyarazi

Rwagaju avuga ko iyo bamaze guha umukiliya wabo ibikoresho babicungira hafi kugira ngo bidapfa bikarangirira aho kandi intego ari uko acanirwa igihe kirekire.

Abajijwe icyo ibyuma byabo birusha ibindi byari bisanzwe bitangwa hirya no hino  mu Rwanda, Rwagaju Louis wigeze no gukora mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze, avuga ko ibyuma baha abaturage bitumizwa mu Budage, akavuga ko biba bikomeye.

Mu mezi yashize, hari indi gahunda yari yaratangijwe na Banki Nyarwanda y’iterambere, BRD, bise Cana Challenge nayo yari igamije guha Abanyarwanda ibyuma by’imirasire kugira ngo bacane.

Ni igikorwa cyagiriye Abanyarwanda benshi akamaro kuko hari abashoboye gucana cyangwa gukora imirimo y’ubucuruzi bifashishije biriya byuma.

Amashanyarazi mu ngo z’Abanyarwanda…

Imibare  ivuga ko ‘kugeza ubu’ ingo nzigana na 73.% zifite amashanyarazi.

Icyakora imbonerahamwe yakozwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashanyarazi, EUCL, ivuga ko muri Werurwe, 2022  ingo zingana na 68.48% arizo zari zifite amashanyarazi.

Akarere ka mbere gafite ingo zose zibamo amashanyarazi ni Kicukiro ariko n’ingo za Nyaruguru zifite amashanyarazi nazo ni uko uretse ko ariko ho higanjemo atangwa n’izindi soko zayo nk’izuba, umuyaga n’indi.

Mu Karere ka Nyaruguru, amashanyarazi aboneka muri ubu buryo afite ijanisha rya 61% n’aho atangwa n’ingufu zisanzwe( on-grid) na 39%.

Muri Kicukiro amashanyarazi atangwa n’andi masoko harimo n’akomoka ku mirasire, afite ijanisha rya 4%, asigaye yose akagira 96%.

Akarere gafite ingo nke zifite amashanyarazi ni Akarere ka Gakenke.

Akandi karere gafite amashanyarazi macye kandi gasa n’aho gateye imbere ni Muhanga gafite 62% uyu mubare ukaba ungana n’uwo mu Karere ka Nyamagabe nako gafite 62%.

Uko amashanyarazi yazamutse mu ngano guhera mu mwaka wa 2010

Akarere ka Ngororero gafite 50%, Nyabihu ikagira 56%, Nyamasheke ifite 59%, Nyanza ikagira 61%, Nyamasheke ikagira 62% umubare kanganya n’aka Muhanga gafite 62%.

Kubyereye ibyuma bitanga imirasire y’izuba, Banki nyafurika y’iterambere yitwa Trade and Development Bank ( TDB) iherutse guteranyiriza mu Rwanda inama mpuzamahanga, ihatangarizamo ko yateganyije Miliyoni $10 zo guha ibigo cyangwa abikorera ku giti cyabo bashaka gushora mu ngufu zisubira( renewable energies).

Icyo gihe abari bateguye iriya nama bavuze ko ibikoresho bitanga imirasire y’izuba muri rusange bikemangwa ku buziranenge.

Icyakora Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa remezo witwa Fidel Abimana wari Umushyitsi mukuru akaba ari nawe watangije iriya nama,  yavuze ko u Rwanda rukora uko rushoboye ngo rugire ibikoresho byiza bikenerwa mu gutanga amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira n’ubwo hagikenewe kongerwamo imbaraga.

Avuga ko u Rwanda rufatanya n’ibindi bihugu ndetse n’abikorera ku giti cyabo kugira ngo runoze  uburyo byakorwaga.

Ikigo MySol kivuga ko gifite abakiliya hirya no hino mu Rwanda bakoresha ibikoresho byabo.

Gahunda ni uko mu mwaka wa 2024 buri rugo ruzaba rufite amashanyarazi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version