Perezida Paul Kagame yaraye yakiriye mu Biro bye abagize Inama y’ubutegetsi iyobora Ishuri ry’indashyikirwa z’abakobwa bo muri Afghanistan b’abahanga kurusha abandi wagereranya n’inkubito z’icyeza zo mu Rwanda.
Mu biganiro bye n’abo bayobozi, Perezida Kagame yarebeye hamwe nabo uko imikorere ya ririya shuri yatezwa imbere kandi igakomeza kwagukira mu Rwanda.
Today at Urugwiro Village, President Kagame received board members of @SOLAAfghanistan and founder @sbasijrasikh to discuss the school's progress and plans for expansion in Rwanda. pic.twitter.com/uNs9XIFrBe
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) October 12, 2022
Mu mezi menshi ashize, hari bamwe mu bakobwa bigaga muri Afghanistan bimukiye mu Rwanda nyuma y’uko kiriya gihugu ‘cyongeye’ kwigarurirwa n’Abatalibani bakirukanyemo Abanyamerika bari bakimazemo imyaka 21.
Abo bakobwa bavuye muri Afghanistan bahunze ubu baba mu Rwanda kandi bakomereje amasomo yabo.
Ishuri ryabo SOLA Afghanistan ryakomereje imirimo yaryo mu Rwanda.
Ishuri SOLA Afghanistan:
Ni ishuri muri rusange ryigisha abakobwa iby’ubuyobozi. Mu magambo arambuye y’Icyongereza baryita The School of Leadership, Afghanistan (SOLA).
Abakobwa bose baryigamo, biga baba mu kigo kandi niryo rya mbere rikaba ryonyine mu mashuri y’Abanya-Afghanistan ry’abakobwa gusa kandi bita bacumbikiwe.
Ku rubuga rw’iri shuri handitseho ko intego yabo ari uguha abakobwa baryigamo ubumenyi buhanitse mu by’imiyoborere kandi bakaba indashyikirwa mu gutekereza byimbitse kandi bakagira ubushobozi bwo kureba kure.
Bajya kurishinga, basanze umubare w’abakobwa batize ari munini.
Byatumye bumva ko gushinga ishuri ryigisha abakobwa, bakajijuka ari ngombwa kugira ngo ejo hazaza h’igihugu cyabo hazabe heza kurushaho.
Icyakora ibibazo bya Politiki byakomeje kuba imbogamizi ku mibereho myiza y’abanya Afghanistan muri rusange.
Imibare itanga na rwa rubuga twanditse haruguru ivuga ko muri Afghanistan abakobwa batabonye amahirwe yo kwiga bagera kuri 63% ndetse ngo abagera kuri miliyoni 3 bavuye mu ishuri batarangije amasomo.
Ishuri SOLA Afghanistan ryashyizweho kugira ngo rihe abo bakobwa amahirwe yo kwiga batari buzabone ahandi mu gihugu cyabo.
Umuyobozi w’iri shuri witwa Shabana Basij-Rasikh aherutse kuvuga ko kuba bafite ishuri nk’iri mu Rwanda ari iby’agaciro kanini.
Iyi mpirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu ivuga ko mu mwaka wa 2022 bemereye abakobwa bose bo muri Afghanistan n’ahandi ku isi babishaka ko bakwandika basaba kwiga muri SOLA Afghanistan ishami ry’u Rwanda.
Ubu abakobwa 170 bo mu bihugu 10 bamaze kwandika babisaba.
Muri Nzeri, 2022 nibwo bamwe batangiye amasomo.
Shabana Basij-Rasikh yashinze ishuri SOLA Afghanistan nawe akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye.