Musanze: Batangiye Kwiherera Bategura Tour du Rwanda

Kuva kuri uyu wa Mbere Taliki 11, Ukwakira, 2022 mu Karere ka Musanze muri Africa Rising Cycling Center hatangiye umwiherero wo gutegura Tour du Rwanda 2023.

Bari kwitegura kandi andi marushanwa mpuzamahanga nka La Tropicale Amissa Bongo 2023, Shampiyona y’Afurika 2023 na Shampiyona y’Isi 2025.

Icyiciro cya mbere  cy’abakinnyi 18 kigizwe na bamwe mu bakinnyi bashya batarengeje imyaka 23 bakazamara iminsi 20 muri uriya mwiherero.

Abazatsinda uyu mwiherero baziyongerwaho abandi 12 bo kwitegura Tour du Faso izakinwa kuva 11, Ugushyingo, 2022.

- Advertisement -

Abo 12 bazinjira muri uriya mwiherero bazaba bagizwe n’abakinnyi batandatu bakuru na batandatu batarengeje imyaka 23 y’amavuko.

Mbere yo gukina shampiyona y’Afurika 2023 hazabanza gukonwa amasiganwa mpuzamahanga nka Tour du Faso 2022, La Tropicale Amissa Bongo 2023 na Tour du Rwanda 2023.

Uyu mwiherero uzamara amezi atanu.

Hagati aho hateganyijwemo umwiherero w’ibindi byiciro birimo z’ibindi ingimbi, abangavu n’abari n’abategarugori hagamijwe gutegura shampiyona y’Afurika 2023 ariko no gutangira gutegura Shampiyona y’isi izaba mu mwaka wa 2025 ikabera mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version