Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwanda Babiri “Barenganyijwe” n’Ikigo Cya Amerika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Abanyarwanda Babiri “Barenganyijwe” n’Ikigo Cya Amerika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 June 2021 10:07 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abanyarwanda babiri bavuga ko bakoreye ikigo cyitwa US Peace Corps mu bihe bitandukanye, ariko kirabahemukira kibirukana mu buryo budakurikije amategeko. Bakireze mu nkiko, zanzura ko bagitsinze ariko nticyabishyura kugeza n’ubu.

Umwe muri aba bagabo ni Joseph Nyiribambe. Yabwiye Taarifa ko yakoreye US Peace Corps guhera muri Nzeri 2008 kugeza muri Gashyantare 2014 ubwo bamwirukanaga kandi agifite amasezerano y’akazi. Yari umuyobozi wungirije ushinzwe ibijyanye na serivisi n’ingendo z’abakozi.

Yinjiye muri kiriya kigo Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda ari Michael Ray Arietti. Yahagarariye igihugu cye mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2005 kugeza mu 2008.

Michael_R_Arietti

Nyiribambe avuga ko yegereye ubuyobozi bwa US PEACE CORPS abugezaho ikibazo cye mu rwego rwo kugishakira umuti mu bwumvikane, ariko ngo ntibwamwumvise.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati “Niyambaje umunyamategeko, arebye amasezerano yanjye y’akazi, arebye uburyo banyirukanyemo, arebye icyo amategeko y’umurimo mu Rwanda avuga, asanga baranyirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko bityo turega US PEACE CORPS mu rukiko.”

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije ruriya rubanza ruza kwanzura ko US Peace Corps itsinzwe, ruyitegeka kumwishyura Frw 13.502.017 hiyongereyeho Frw 500 000 nk’igihembo cy’umwavoka.

Yabwiye Taarifa ko guhera mu mwaka wa 2014 kugeza ubu nta faranga kiriya kigo kigeze kimwishyura.

Nyuma y’uko US PEACE CORPS yumvise ko yatsinzwe urubanza, ngo yitabaje Ambasade ya Amerika mu Rwanda yinjira muri icyo kibazo, inasaba Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ‘kubijyamo.’

Nyiribambe avuga ko yasabye Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda kumufasha kugira ngo kiriya kigo cy’Abanyamerika kimwishyure kuko ngo kiri mu nshingano zayo.

- Advertisement -

Nta bufasha Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yigeze imuha kugeza n’ubu.

Nyiribambe anavuga ko bitari bikwiye ko US PEACE CORPS imurenganya, ntikinashyire mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko kandi kiba ari itegeko.

Nyuma y’icyemezo cy’urukiko, Nyiribambe yasabye umuhesha w’inkiko witwa Uwitije R. Janvier gusaba US PEACE CORPS kurangiza ibyemejwe n’urukiko ku bushake, ariko ntibabikora.

Muri iriya baruwa dufitiye kopi handitsemo ko umuhesha w’inkiko yasanze nta bushake bwo kurangiza urubanza US PEACE CORPS ifite, atangira gushaka uko yazagwatiriza imwe mu mitungo yayo ariko asanga imodoka zayo zifite ibirango bya CD (Corps diplomatique) kandi ntizigwatirizwa.

Kugwatira imodoka nk’izi byateza ikibazo cy’ububanyi n’amahanga.

Ikindi yabonye ngo ni uko konti za US PEACE CORPS nta mafaranga amaraho igihe kuko bahita bayakuraho.

Ibi rero byabereye imbogamizi uriya muhesha w’inkiko.

US Peace Corps yanze kurangiza urubanza

Nyiribambe yabwiye Taarifa ko yandikiye Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yayoborwaga na Madamu Louise Mushikiwabo, ibaruwa ifite umutwe ugira uti ‘Gusaba ubufasha mu irangiza ry’urubanza RSOC 0102/14/TGI/NYGE natsinze US Peace Corps’.

Kopi yayo yagejejwe mu Biro by’Umukuru w’igihugu, Ibiro Bya Minisitiri w’ubutabera no mu Biro bya Komiseri Mukuru wa Polisi.

Irakomeza…

 Abo bireba ntibadusubije…

Hagiye gushira ibyumweru bine Taarifa yandikiye Ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika mu Rwanda hakoreshejwe e-mail ngo igire icyo ivuga ku byo umuturage ayivugaho, by’uko yakingiye ikibaba US Peace Corps kugira ngo idashyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko.

Kugeza ubwo twatangazaga iyi nkuru bari bataradusubiza.

Abakozi ba Ambasade ya Amerika mu Rwanda batubwiye ko kiriya kibazo bacyohereje ku cyicaro cya US Peace Corps muri Amerika, ariko nta gisubizo kiraboneka.

Taarifa yagejeje iki kibazo kuri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, isobanura imiterere yacyo hagamijwe kugira ngo ababishinzwe bagikurikirane.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta yakiriye ndetse asoma ubutumwa twamwoherereje, gusa nta gisubizo na kimwe yigeze aduha.

US Peace Corps ikora ite?

Ni ikigo cyashinzwe na John F.Kennedy wayoboye Leta zunze ubumwe za Amerika kuva mu 1961 kugeza mu 1963.

Yagishinze mu 1961, habura umwaka umwe ngo u Rwanda rubone ubwigenge.

Intego Kennedy yahaye uyu muryango zari izo guharanira amahoro ku isi no gutsura umubano hagati ya Amerika n’ibihugu by’inshuti zayo.

Mu kugera kuri iyi ntego, urubyiruko rw’Abanyamerika rwoherezwa mu bihugu bitandukanye rukarema ubucuti n’abaturage bo muri ibyo bihugu.

Kugira ngo ibi rubigereho biba ngombwa ko rukorana n’abaturage b’ibyo bihugu kugira ngo barwigishe imico yabo, indangagaciro zabo n’ibindi.

Ni muri uru rwego urubyiruko rw’abakorerabushake ruva muri Amerika rukaza mu Rwanda rukiga Ikinyarwanda, rugaturana n’Abanyarwanda mu cyaro n’ahandi.

Bafasha Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye harimo uburezi n’ubuvuzi

Kuva US Peace Corps yashingwa mu mwaka wa 1961 kugeza ubu, Abanyamerika 235,5000 bagiye mu bihugu 141 mu butumwa bwayo.

Muri bo 900 bakoreye ubutumwa bwabo mu Rwanda.

Kennedy ubwo yashingaga US Peace Corps mu mwaka wa 1961

 

TAGGED:AbanyarwandaAmategekoAmbasadeAmerikafeaturedMinisiteriNyarugengePeaceUmukoziUrukikoUS
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ishyaka Riyobora Igihugu Cyacu Ryakoze Amateka- Perezida W’U Bushinwa Xi
Next Article Urukiko Rwakatiye Jacob Zuma Igifungo Cy’Amezi 15
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?