Béatrice Munyenyezi Wari Warahungiye Muri Amerika Yageze Mu Maboko Ya RIB

Béatrice Munyenyezi wabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagejejwe mu Rwanda, aho agomba gukurikiranwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Munyenyezi yagejejwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, atwawe n’indege ya KLM. Yahise yakirwa n’abapolisi n’umugenzacyaha bari bamutegereje.

Munyenyezi ni umugore wa Arsène Shalom Ntahobari, umuhungu wa Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’umuryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyiramasuhuko n’umuhungu we bahamijwe ibyaha n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR.

Uwo mugore yageze muri Amerika mu 1998 avuga ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Haje kuboneka ibimenyetso ko yayigizemo uruhare, mu 2013 urukiko rumuhamya ko yabeshye inzego z’abinjira n’abasohoka ngo ahabwe ubwenegihugu, akatirwa gufungwa imyaka 10.

- Advertisement -

Yaje kujuririra icyo gihano ariko mu 2017 urukiko rushimangira ko kigumaho, cyarangira akazoherezwa mu Rwanda ngo akurikiranweho uruhare rwe muri Jenoside.

RIB yemeje ko yamaze gufunga Munyenyezi.

Iti “Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gutegura no gucura umugambi wo gukora jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu ndetse n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato byakorewe mu cyahoze ari Komini Ngoma na Mukura muri Perefegitura ya Butare.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, aheruka kuvuga ko hari ibimenyetso byinshi bishinja uwo mugore.

Ati “Beatrice Munyenyezi yahakanye ko nta ruharte yigeze agira muri jenoside, yinjiye muri Amerika mu 1998, nyuma biza kugaragara ko akekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari umujyi wa Butare, cyane cyane bariyeri yari iri hafi y’urugo rw’iwabo.”

“Yakoragaho Interahamwe nyinshi zari ziyobowe na nyirabukwe Nyiramasuhuko Paulina wari Minisitiri w’umuryango kuva mu 1992-1994 ndetse n’umugabo we witwa Arsène Shalom Ntahobari, iyo bariyeri ni bamwe mu bayigaragayeho cyane, n’uwari perefe wa Butare, Yozefu Kanyabashi n’abandi.”

Yavuze ko hari ubuhamya bwinshi bugaragaza uruhare yagize muri Jenoside, buzakusanywa bukifashishwa mu kumushinja mu rukiko.

Munyenyezi yakuwemo amapingu bamuzanyemo, yambikwa ay’u Rwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version