Perezida Touadéra Yambitse Imidali Abasirikare B’u Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Prof. Faustin Archange Touadéra yambitse imidali abasirikare b‘u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro (MINUSCA), abashimira umusanzu wabo mu kugarura ituze muri icyo gihugu.

Ni imidali bambitswe kuri uyu wa Kane tariki 15 Mata mu birori byabereye ku ngoro y’umukuru w’igihugu, Palais de la Renaissance, mu murwa mukuru Bangui. Byitabiriwe n’abayobozi batandukanye muri guverinoma n’abandi banyacyubahiro.

Abambitswe imidali ni abagize Rwanbatt7, bamaze umwaka bakora imirimo inyuranye irimo kurinda umukuru w’igihugu n’uduce dukomeye mu murwa mukuru Bangui, ndetse nibo bacunze umutekano mu matora ya perezida aheruka.

Umuyobozi wa Rwanbatt7 yahawe umudali wa ‘Grade de Commandeur’, abofisiye bakuru bambikwa uwa ‘Grade d’Officiers’, abofisiye bato bambikwa imidali ya ‘Grade de Chevalier’, abo ku yandi mapeti mato bambikwa iya ‘Grade d’Etoile du Mérite Militaire’.

- Advertisement -

Perezida Touadéra yashimiye Guverinoma y’u Rwanda na MINUSCA ku muhate bakomeje kugira mu kugarura amahoro n’ituze muri Centrafrique, kuva ubwo butumwa bwatangira.

Ati “Ndashima by’umwihariko umuhate w’intumwa z’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro na MINUSCA muri rusange, bakomeje kuzuza inshingano zabo mu bwitange bukomeye, baharanira amahoro. Abaturage ba Centrafrique barashima imbaraga zikoreshwa mu kugarura amahoro n’umutekano muri iki gihugu.”

Lt Col J.B Safari uyoboye abo basirikare, yashimiye Perezida Touadéra wahaye imidali abasirikare bagize Rwanbatt7 kubera umusanzu wabo, anashimira ubuyobozi bwa MINUSCA ku nkunga budahwema kubatera.

Abasirikare b’u Rwanda bahawe imidali boherejwe muri Centrafrique ku wa 6 Werurwe 2020.

Perezida Touadera yambika umudali umuyobozi wa Rwanbatt7
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version