‘Bidasubirwaho’ Busingye Yakiriwe Nka Ambasaderi W’u Rwanda Mu Bwongereza

Nyuma y’uko Leta y’u Bwongereza yemeje ko Johnston Busingye ari we Ambasaderi w’u Rwanda muri kiriya gihugu, Busingye yagejeje impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye ku buyobozi bw’u Bwongereza.

Impapuro yazigejeje kuri Victoria Busby Obe .

Vic Busby( nk’uko inshuti ze zimwita) ni umuyobozi ushinzwe serivisi z’ububanyi n’amahanga, iterambere  na Commonwealth muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bwongereza.

Ayobora Ibiro bita Diplomatic Corps at the Foreign, Commonwealth & Development Office (FCDO).

- Advertisement -

Yashinzwe muri izi nshingano muri Nzeri, 2020.

Kuba Busingye yagejeje impapuro zimwerera guhagararira igihugu cye mu Bwongereza byabaye icyemezo kidakuka cy’uko ibyo abasabaga ko atahabwa ziriya nshingano nta gaciro byahawe.

Mu minsi yashize hari amajwi y’abantu bavugaga ko batashakaga ko Johnston Busingye agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.

Batangaga impamvu z’uko ubwo yari Minisitiri w’ubutabera n’Intumwa nkuru ya Leta yemeje ko igihugu cye cyishyuye indege yazanye Paul Rusesabagina.

Ibi ariko Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda witwa Omar Daair aherutse gutangariza The East African ko u Bwongereza bwemeje ibyo bitahabwa agaciro k’uburyo byazana igitotsi hagati ya Kigali na London.

Johnston Busingye yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza taliki 31, Kanama, 2021.

Kuva yahabwa uriya mwanya ntiyashoboye gutangira inshingano ze kubera ko i London babanje kutakira inyandiko zimwemerera gukora kariya kazi kubera ibyavugwaga n’abantu twavuze mu ntangiriro z’iyi nkuru.

Johnston Busingye ahagarariye u Rwanda i London  mu gihe hasigaye amezi macye ngo mu Rwanda hateranire Inama y’Abakuru b’ibihugu naza Guverinoma zigize Umuryango uhuriye ku Cyongereza  witwa Commonwealth.

Iyi nama izatangira taliki 20 Kamena, 2022.

Abatarashakaga ko Busingye ahagararira u Rwanda mu Bwongereza basabaga ahubwo ko yashyirwa ku rutonde rw’abantu bahungabanyije uburenganzira bwa muntu, urwo rutonde rwiswe Magnitsky, rukaba rugena n’ibihano bigenerwa abo bantu.

Kugira ngo ibi byose bibe, byatangiye ubwo bamwe bumvaga ko Perezida Kagame yagize Busingye Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza bahita batangira kuvuga ko u Bwongereza budakwiye kumwakira.

Bavugaga ko yagize uruhare rutaziguye mu ifatwa n’izanwa rya Paul Rusesabagina u Rwanda rwashinjaga kwica abaturage barwo.

Rusesabagina yarafashwe azanwa mu Rwanda rwishyuye nk’uko Busingye yigeze kubibwara Al Jazeera.

Yaraburanye ahamwa na bimwe mu byaha ubushinjacyaha bwamuregaga akatirwa gufungwa imyaka 25.

Urubanza rwe rwamaze amezi arindwi.

Yashinjwaga uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda hagati ya 2018 na 2019 bigahitana abaturage bo mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

Nyuna y’uko hari abantu bavuze ko bidakwiye ko u Rwanda rwohereza Busingye, rwo rwanze kumusimbuza undi, ruvuga ko abatamushaka ari abatarishimiye ko Rusesabagina aburanishwa ku byaha yakoze kandi ko ibyo ntaho bihuriye n’umubano w’u Rwanda n’u Bwongereza.

N’ikimenyimenyi Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Omar Daair avuga ko igihugu cye kitigeze gufata ikibazo cya Rusesabagina nk’ikibazo cyazana igitotsi hagati yabwo n’u Rwanda ahubwo ngo rwarebye uko ibinitu byose biteye none rwafashe umwanzuro wo kwemera ko Johnston Busingye aruhagararira mu Bwongereza.

Busingye agiye guhagararira u Rwanda mu Bwongereza asimbuye Ambasaderi Yamina Karitanyi usigaye uyobora Urwego rw’igihugu rushinzwe gushinzwe gucukura amabuye, petelori na kariyeri.

Ambasaderi Yamina Karitanyi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version