Nyagatare: Ubwanikiro Bw’Ibigori Bwagabanyije Igihombo Cyaterwaga N’Uruhumbu

Mu Karere ka Nyagatare mu Mirenge ya Mukama na Karama hari abahinzi babwiye Taarifa ko kubona ubwanikiro bunini kandi bwubatswe neza byatumye ibigori byabo bitibasirwa n’uruhumbu bita Aflatoxin.

Uru ruhumbu ni uburozi buterwa ikinyabuzima bita (fungus) abahanga bise  Aspergillus flavus.

Iyo iki kinyabuzima cyamaze kugera ku bigori kikabiganza gituma kigira ibara ry’umuhondo cyangwa iry’ikigina.

Akenshi iki kibazo giterwa n’uko ibigori biba bitanitswe ngo byume neza.

- Advertisement -

Ibigori byumye neza uzabibwirwa n’uko intete uzirumisha iryinyo ntizimeneke.

Kutanika neza ibigori ngo amazi abishiremo bituma abisigayemo yorohereza cya kinyabuzima(fingus) kibyibasira bikangirika.

Aflatoxin kandi ni ikinyabutabire kibi ku buzima bw’itungo ryangwa umuntu uriye ikigori cyafashwe.

Mu rwego rwo kwirinda iki kibazo, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi imaze igihe ishishikariza abahinzi b’ibigori kumenya kubyanika neza bakoresheje uburyo bita ‘gusharika.’

Gusharika ni ukwanika ibigori bicuritse ku biti bitambitse kandi bigakorwa bitegeranye.

Kutegerana bituma urumuri rw’izuba rubigeraho neza bityo ntibitinde kuma.

Bamwe mu bahinzi bibumbiye muri Koperative z’ubuhinzi  mu Mirenge ya Mukama na Karama mu Karere ka Nyagatare bavuga ko ubwanikiro bafashijwe kubona babuhawe n’Ikigo Clinton Foundation bwatumye umusaruro wabo utacyangirika nk’uko byahoze.

Ubwanikiro bwasuye buri mu Mirenge ya Mukama na Karama mu Karere ka Nyagatare

Bavuga ko mbere bahingaga bakeza ariko hakaba igice cy’umusaruro wabo kingana na 30% cyangirika kubera uruhumbu.

Umwe muri bo witwa Nyirabera Théophila ati: “Twishimiye kubona ubu bwanikiro, mbere  30% by’umusaruro warangirikaga. Ubu wose turawubona.”

Nyirabera Théophila

Avuga ko kubera ko bahingaga bakeza ariko bakagira igice kitari gito batakaza, hari bagenzi be bafataga ubuhinzi nk’umurimo uciriritse.

Kubera ko beza kandi umusaruro ukabagirira  akamaro bamaze kubona ubuhinzi budatanga ibiribwa gusa ahubwo butanga n’amafaranga.

Hari mugenzi we uvuga ko kweza agahunika byamufashije kubona ibigori bihagije asesha ifu y’ibigori yarikwamo umutsima bita ‘akawunga’

Iyo amaze kuyishesha ngo agira iyo afungura we n’abagize Umuryango we, indi akayigurisha ku bandi batejeje ibigori bihagije.

Ku runde rw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, Umuyobozi wacyo  mu Turere twa Gatsibo na Nyagatare witwa  Kagwa Evalide avuga ko buriya bwanikiro bwubatswe mu rwego rwo kwirinda ko umusaruro ukomeza kwangirika.

Evalide Kagwa aganira n’itangazamakuru

Utu turere turi mu twa mbere tweza ibigori byinshi mu Rwanda.

Uyu musaruro uterwa n’uko ubutaka bwo muri Nyagatare na Gatsibo bugifite ifumbire kamere kubera ko butahinzwe igihe kirekire ugereranyije n’ahandi mu Rwanda.

Indi mpamvu ni ikirere cyaho ndetse bigaterwa nanone n’uko abahinzi baho bahinga ku butaka bwahujwe, bukaba bugari.

Kagwa Evalide ati: “ Ubwanikiro n’ubuhinikiro bw’umusaruro w’ubuhinzi mu Karere ka Nyagatare bwubatse na Minisitiri y’ubuhinzi n’ubworozi ifatanyije n’Ikigo Clinton Foundation.”

Avuga ko muri Nyagatare hubatswe ubwanikiro hagamijwe gufasha abahinzi guhunika umusaruro wabo neza.

Ikindi ngo ni uko abahinzi bahawe n’amashini zibafasha guhungura neza intete z’ibigori, ntihagire izitakara cyangwa ngo zangirike.

Zibafasha kandi kuma vuba bityo ntizifatwe na ya ndwara twavuze mu ntangiriro z’iyi nkuru.

Umusaruro w’ibigori ntugipfa ubusa

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version