Perezida Kagame Yishimiye Kwakirwa Kwa DRC muri EAC

Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba Repubulika ya Demukarasi ya Congo yakiriwe mu Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba ari ikintu cyo kwishimirwa. Kagame yashimiye n’Abakuru b’ibindi bihugu byari bisanzwe muri uyu muryango kubera ko bashishoje bacyemerera DRC kuwuzamo.

By’umwihariko yashimiya Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta uyobora uyu muryango, amushimira ko yatumije iriya Nama yemerejwemo ko Repubulika ya Demukarasi ya Congo iba umunyamuryango wawo.

Inama Idasanzwe y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba yateranye kuri uyu wa Kabiri taliki 29, Werurwe, 2022 niyo yemerejwemo ko Repubulika ya Demukarasi ya Congo iba Umunyamuryango wa EAC.

- Advertisement -

Uyu Muryango usanzwe ugizwe n’ibihugu bitandatu.

Ibyo ni Tanzania, Kenya na Uganda byawutangije hakiyongeraho ibindi byawugiyemo nyuma ari byo  u Rwanda,u  Burundi na Repubulika ya Sudani y’Epfo.

Imibare yerekana ko abatuye uyu Muryango bose hamwe ari abantu miliyoni 170.

Repubulika ya Demukarasi ya Congo kugeza ubu ituwe n’abaturage barenga miliyoni 90.

Kuba yemewe nk’umunyamuryango, byatumye abatuye  ibihugu bigize uyu muryango baba miliyoni 260 ni ukuvuga ko baruta abatuye igihugu cya mbere gituwe cyane muri Afurika ari cyo Nigeria.

Nigeria ifite abaturage bagera kuri miliyoni 210.

Igihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ni kigari k’uburyo kiruta ibindi bihugu byose by’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba ubibumbiye hamwe.

Gifite ubuzo bwa kilometero kare miliyoni2.4 mu gihe EAC ifite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 1.8

Akandi karusho k’icyi gihugu ni uko gifite icyambu cya Matadi gikora ku Nyanja ya Atlantique

Ibihugu bya EAC byo bisanzwe bikoresha ibyambu bibiri  bya Mombasa na Dar es Salaam n’ibindi bito bikora ku nyanja y’u Buhinde.

Umusaruro mbumbe w’ibihugu by’umuryango wa EAC ungana na miliyali 193.7 z’amadorali n’aho uwa  DRC ungana na miliyali 50 z’amadorali ya Amerika.

Kwakira iki gihugu muri EAC bizatuma  igira ubukungu bungana na miliyali 243.7.

N’ubwo Abakuru b’ibihugu bigize EAC bemereye Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuba Umunyamuryano wayo, iki gihugu kibamo imitwe y’iterabwoba harimo na ADF na FDLR iri muyifatwa nk’ikora iterabwoba.

Ni igihugu kandi gikunze guhura n’ibibazo bya Politiki bigira ingaruka ku bindi byose bituranye nacyo.

Perezida Kagame yishimiye ko DRC yemewe nk’Umunyamuryango wa EAC
Perezida Tshisekedi yari ategereje ko bagenzi be bemerera igihugu cye kuba umwe muri bo
Itsinda rya Sudani y’Epfo ryari rikurikiye aya matora
Uhuru Kenyatta niwe uyobora EAC muri iki gihe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version