Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba Repubulika ya Demukarasi ya Congo yakiriwe mu Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba ari ikintu cyo kwishimirwa. Kagame yashimiye n’Abakuru b’ibindi bihugu byari bisanzwe muri uyu muryango kubera ko bashishoje bacyemerera DRC kuwuzamo.
By’umwihariko yashimiya Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta uyobora uyu muryango, amushimira ko yatumije iriya Nama yemerejwemo ko Repubulika ya Demukarasi ya Congo iba umunyamuryango wawo.
Inama Idasanzwe y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba yateranye kuri uyu wa Kabiri taliki 29, Werurwe, 2022 niyo yemerejwemo ko Repubulika ya Demukarasi ya Congo iba Umunyamuryango wa EAC.
President Kagame is now participating in the virtual 19th Extraordinary Summit of the East African Community Heads of State, chaired by President Uhuru Kenyatta during which the Heads of State have all agreed to admit the DRC into @jumuiya. pic.twitter.com/8MpBi7Pyoq
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) March 29, 2022
Uyu Muryango usanzwe ugizwe n’ibihugu bitandatu.
Ibyo ni Tanzania, Kenya na Uganda byawutangije hakiyongeraho ibindi byawugiyemo nyuma ari byo u Rwanda,u Burundi na Repubulika ya Sudani y’Epfo.
Imibare yerekana ko abatuye uyu Muryango bose hamwe ari abantu miliyoni 170.
Repubulika ya Demukarasi ya Congo kugeza ubu ituwe n’abaturage barenga miliyoni 90.
Kuba yemewe nk’umunyamuryango, byatumye abatuye ibihugu bigize uyu muryango baba miliyoni 260 ni ukuvuga ko baruta abatuye igihugu cya mbere gituwe cyane muri Afurika ari cyo Nigeria.
Nigeria ifite abaturage bagera kuri miliyoni 210.
Igihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ni kigari k’uburyo kiruta ibindi bihugu byose by’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba ubibumbiye hamwe.
Gifite ubuzo bwa kilometero kare miliyoni2.4 mu gihe EAC ifite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 1.8
Akandi karusho k’icyi gihugu ni uko gifite icyambu cya Matadi gikora ku Nyanja ya Atlantique
Ibihugu bya EAC byo bisanzwe bikoresha ibyambu bibiri bya Mombasa na Dar es Salaam n’ibindi bito bikora ku nyanja y’u Buhinde.
Umusaruro mbumbe w’ibihugu by’umuryango wa EAC ungana na miliyali 193.7 z’amadorali n’aho uwa DRC ungana na miliyali 50 z’amadorali ya Amerika.
Kwakira iki gihugu muri EAC bizatuma igira ubukungu bungana na miliyali 243.7.
N’ubwo Abakuru b’ibihugu bigize EAC bemereye Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuba Umunyamuryano wayo, iki gihugu kibamo imitwe y’iterabwoba harimo na ADF na FDLR iri muyifatwa nk’ikora iterabwoba.
Ni igihugu kandi gikunze guhura n’ibibazo bya Politiki bigira ingaruka ku bindi byose bituranye nacyo.