‘Bidateye Kabiri’ Putin Yakoze Biden Mu Jisho

Nta kwezi kurashira Perezida w’u Burusiya ahuye na mugenzi we utegeka Amerika bahurira mu Busuwisi. Icyo gihe  Biden yaretse Putin urutonde rw’ibigo 16 atagomba kuzahirahira ngo agabeho ibitero by’ikoranabuhanga.

Byabaye nko kugosorera mu rucaca kuko abahanga mu ikoranabuhanga rya mudasobwa bo mu Burusiya bagabye igitero kitarabaho mu mateka cyageze kuri mudasobwa z’ibigo birenga miliyoni hirya no hino mu bihugu 17 harimo n’ibyo muri Amerika.

Itangazamakuru ryo mu Burayi n’Amerika ritangaza ko bariya bahanga  b’Abarusiya bari gusaba ingurane ya miliyoni 70$ kugira ngo barasubize ibintu ku murongo.

Ibindi bigo byahuye n’akaga kubera biriya bitero byiganjemo ibyo muri Suède, Nouvelle Zélande, u Buholandi n’ahandi.

- Kwmamaza -

Abahanga bavugwaho gutegura no kugaba kiriya gitero ni abo mu itsinda ryitwa REvil.

Kugira ngo babigereho neza, babanje kwinjira muri gahunda za mudasobwa z’ikigo cyo muri Amerika kitwa Kaseya, iki kigo nicyo cyari gifatiye runini ibindi bigo byagizweho ingaruka na kiriya gitero.

REvil yamaze kwishyurwa miliyoni 11 $ ariko irashaka ko n’ayandi yose asigaye yishyurwa niba ba nyiri ubucuruzi bifuza gukomeza gukora neza.

Irashaka ko yishyurwa miliyoni 70 $ zuzuye.

Joe Biden avuga ko yategetse Ibiro by’Amerika bishinzwe iperereza, FBI, ngo birebe niba koko biriya bitero byaragabwe n’Abarusiya, ubundi akazabihimuraho.

Abazi imikorere y’abahanga mu bya mudasobwa bavuga kugaba igitero nka kiriya mu mpera z’Icyumweru byorohera ababikora kugera ku ntego yabo kuko mudasobwa nyinshi ziba zizimije bityo abazikoresha bashinzwe ikoranabuhanga ntibashobore kuzitabara.

Abenshi bamenya ibyabaye ku wa Mbere basubiye ku kazi.

Ciaran Martin wo mu Kigo cy’Abongereza kitwa National Cyber Security Centre yabwiye Radio 4 ko iyo urebye ubukana bwa kiriya gitero n’ubwinshi by’imashini cyabujije gukora ubona ko cyari ‘karahabutaka.’

Iki gitero cyagabye n’abahanga mu ikoranabuhanga bo mu kigo REvil

Ikigo cy’ubucuruzi cyo muri Suède kitwa Coop cyafunze amaduka yacyo 800 nyuma yo kubona ko imashini zabariraga abakiliya amafaranga zidakora neza.

Radio y’iki gihugu nayo yavuye ku murongo, tutibagiwe n’ikigo cyacyo gitwara abantu muri Gari ya moshi.

Hari ikigo cyo mu Budage cyamenyesheje Leta ko hari serivisi cyahaga abakiliya kitari gutanga kubera ko kinjiriwe na ba rushimusi mu ikoranabuhanga.

Ibigo bibiri bikomeye bikora iby’ikoranabuhanga mu Buholandi nabyo byabaye bifunze.

Ibyo ni VelzArt na  Hoppenbrouwer Techniek.

Ni igitero cyagize ingaruka no kuri za Salon de coiffure.

Ibintu bimaze kugaragara ko bikomeye kurusha uko abantu babikeka, abakozi bashinzwe umutekano mu by’ikoranabuhanga bavuye mu ngo zabo batsa mudasobwa ngo barebe aho kiriya gitero cyaba cyaraturutse.

Ibimenyetso bafite kugeza ubu byerekana ko biriya bitero byaturutse mu Burusiya.

Basuzumye basanga imashini za mbere zaratangiye guhura n’ikibazo ku wa Gatanu tariki 02, Nyakanga, 2021.

Ubu FBI yahagurutse ndetse na Perezida Biden yayihaye uburenganzira bwo gukora uko ishoboye ikamenya uwagabye kiriya gitero n’aho aherereye.

Biden yaraye abwiye abanyamakuru ko nibigaragara ko kiriya gitero cyaturutse i Moscow, Amerika izihimura ku Burusiya.

Hari abavuga ko Biden ari umunyantege nke imbere ya Putin…

Umudepite witwa Kevin McCarthy aherutse kwandika kuri Twitter ko Perezida Biden agaragaza intege nke imbere ya Vladmir Putin.

Putin na Biden ubwo baheruka guhurira i Geneve mu Busuwisi

Avuga ko ubwo baheruka guhurira i Geneva mu Busuwisi, Biden yeretse Putin urutonde rw’ibigo by’Amerika Abarusiya batagomba kuzahirahira ngo bagabeho ibitero.

Icyo gihe Putin yaramwihoreye.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma y’aho, umunyamakuru uhagarariye CNN mu Biro bya Biden witwa Kaitlan Collins yabajije Perezida Joe Biden icyo ashingira ho yemeza ko Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin ashobora kuzahindura politiki ze kuri USA.

Ikibazo umunyamakuru wa CNN yabajije Biden cyaramurakaje

Byabaye nk’ibirakaje Biden amusubiza ko ibyo kumuhindura bitamurimo.

Ati: “ Ninde wakubwiye ko mfite umugambi wo kumuhindura? Ariko mwabaye mute?”

Uko bigaragara , impungenge za Madamu Kaitlan Collins zifite ishingiro kuko ibyo Biden yabujije Putin bigaragara ko yabirengeje amatwi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version