Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bigabije Imirima Ya RAB Y’Ibirayi By’Imbuto Barabyiba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Bigabije Imirima Ya RAB Y’Ibirayi By’Imbuto Barabyiba

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 September 2023 11:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Mudugudu wa Nyagasenyi n’uwa Kansoro mu Kagari ka Nyonirima mu Murnege wa Kinigi mu Karere ka Musanze haramutse inkuru y’abajura bivugwa ko bageraga kuri 40 baranduye ibirayi byatuburwaga nk’imbuto bakabyiba.

Ba nyiri imirima bavuga ko ibyo bisambo byakoze buriya bujura ku manywa y’ihangu, ndetse ngo hari umuturage byakomereje ubwo yazaga kubitesha.

Nyuma yo kurandura ibyo birayi, ibisambo byarabipakiye birabyandurukana!

Ibisambo byahereye mu murima utuburirwamo n’umushoramari wigenga, bikurikizaho imirima ituburirwamo n’Ikigo RAB ndetse n’umushinga HoReCo, naho baharandura ibindi birayi.

Nkundibiza Jacques, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Kinigi yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko ibyo bisambo byari byigabyemo amatsinda, hakaba amatsinda arandura ibirayi n’andi atera amabuye uwo ari we wese uje kubitesha.

Amabuye avuza ubuhuha yacaga hejuru y’imitwe n’amatwi by’abarinzi b’iyo mirima k’uburyo ntawashoboye kugira igisambo amenyamo.

Gitifu Nkundibiza ati: “Hari umurinzi wo mu murima babanjemo bakomerekeje cyane biba ngombwa ko ajyanwa kwa muganga kuvurwa ibikomere. Ibirayi  bari bamaze gukura bibarirwa mu bilo birenga 150 babipakiye mu mifuka bari bitwaje barabyirukankana. Turacyakurikirana ngo tumenye abo aribo”.

Agace byabereyemo kazwiho kweza ibirayi byinshi, kandi umushinga HoReCo n’Ikigo RAB bihafite ubutaka buri ku buso bunini butuburirwamo imbuto y’ibirayi.

Babitubura  mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubuhinzi bwabyo.

TAGGED:AbajurafeaturedIbirayiIbisamboImbutoMusanzeRAB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Biden Yambuwe Ijambo Mu Kiganiro N’Abanyamakuru
Next Article Muhanga: Meya Ntiyemera Ko Abaturage ‘Bafite Inzara’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?