Mu buryo atari yiteze, umworozi wo mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi yatunguwe kandi ashimishwa n’uko ingurube ye yabwaguye ibyana 22.
Izo ngurube zavutse taliki 10, ubu zikaba zimaze hafi iminsi itanu ku isi kandi nta kibazo zifite.
Nyirazo yitwa Ayirwanda akemeza ko intanga zatewe ingurube ye zamugezeho hakoreshejwe twa drones.
Aborozi babigize umwuga bavuga ko akenshi ingurube ibwagura ibyana biri hagati ya 15 na 20 ariko ko bidasanzwe ko ibirenza.
Ingurube ya Ayirwanda yabwaguye biriya byana ifite amabere 14 bivuze ko hafi ibibwana bibiri bisimburana ku ibere rimwe.
Harateganywa kandi ko zizajya zigaburirwa hakoreshejwe ubundi buryo bw’imfashabere y’ibiryo bivanze birimo amata n’amagi byongera imbaraga mu kurera ingurube zikivuka.
Umuhanga utanga amahugurwa y’uburyo icyororo cy’ingurube kivugurwa witwa Alex Ndayambaje avuga ko kuvukisha ingurube nyinshi kuriya bidasanzwe.
Ati: “Kuba havutse ingurube 22 ni ibintu bidasanzwe. Ubundi ku rwego mpuzamahanga ingurube zigezweho zigira amagi 20 mu nda. Ibyo byagaragaje ko uburyo bwo gutera intanga buri kuzana iterambere mu bworozi bw’ingurube mu Rwanda”.
Mu Rwanda hari ibigo birindwi bikusanyirizwamo intanga zakomotse ku mpfizi zigezweho zakuwe mu Burayi.
Mu Cyumweru kimwe zitanga doze 1,120 z’intanga 1.120.
Ubwoko butanu bw’impyizi nibwo u Rwanda rwaranguye iyo mu mahanga ngo zifashe ingurube zarwo kuvugurura amaraso y’izo zibwagura.
Ubwo bwoko ni Piétrain, Landrace, Camborough, Duroc na Large White.
Izi mpyizi itanga intanga hifashishijwe uburyo butari ubwa karemano ngo ingurube yimye indi, ahubwo baziyikuramo bidasabye ko yimya.
Ingurube yatewe izo ntanga ishobora kubwagura ibyana 20 mu gihe izisanzwe zo zidakunze kurenza ibibwana umunani.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi itangaza ko mu mwaka wa 2021 mu Rwanda havutse ingurube 158,000 binyuze muri ririya koranabuhanga mu Cyongereza bita Artificial Insemination.
Mu kugabanya igihe intanga zimara ngo zigere ku borozi, Leta ikorana n’Ikigo Zipline cy’Abanyamerika gifite icyicaro gikuru mu Karere ka Muhanga mu kugeza ziriya ntanga ku borozi bazikeneye.
RAB igaragaza ko umusaruro ukomoka ku ngurube n’inkoko wazamutse kuko mu mwaka wa 2019 wabarirwaga muri toni ibihumbi 19,9 zigera kuri toni ibihumbi 22 mu myaka mike yakurikiye.
Guverinoma kandi iteganya ko mu myaka myinshi iri imbere inyama z’ingurube n’iz’inkoko zizasimbura iz’inka n’ihene mu kuribwa n’abaturage benshi.