Urubanza Rwa Béatrice Munyenyezi Rwatangiye

Nyuma y’uko iburanishwa rya Béatrice Munyenyezi risubitswe mu ntangiriro za Mutarama kubera ko abamwunganiraga babuze kubera akandi kazi bari bafite, kuri uyu wa Kabiri, taliki 18, Mutarama, 2022 ryatangiye.

Ruri kuburanishwa n’Urukiko rwisumbuye rwa Huye. Ni iburanisha mu mizi riregwamo Munyenyezi ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iri buranisha ryakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ukurikiranyweho ibyaha we afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iri mu Murenge wa Mageragere.

Ubwo ryasubikwaga, impamvu yatanzwe icyo gihe yari iy’uko abanyamategeko bamwunganira batabonetse.

- Advertisement -

Yari inshuro ya kabiri risubitswe.

Icyo gihe Umuvugizi w’Inkiko Harrison Mutabazi  yabwiye Taarifa ko iburanisha rya Munyenyezi rizaba tariki 18, Mutarama, 2022 rikazabera mu cyumba cy’iburanisha mu Rukiko rwisumbuye rwa Huye, aho bivugwa ko uriya mugore yakoreye ibyaha.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda Bwana Harrison Mutabazi(Photo@Taarifa.rw)

Mbere y’uko iburanisha ryasubitswe kuri uyu wa Gatanu tariki 07, Mutarama, 2021 riba, mbere hari irindi ryari ryasubitswe.

Icyo gihe hari tariki 09, Ukuboza, 2021.

Ubwo isubikwa rya kabiri ryabaga, Taarifa yabajije Harrison Mutabazi( ni umuvugizi w’Inkiko z’u Rwanda) niba gusubika ririya buranisha bya hato na hato batari gukorwa mu rwego rwo gukerereza nkana urubanza, asubiza ko atari byo.

Ngo byari byatewe  n’uko abanyamategeko bunganira Béatrice Munyenyezi bari bafite izindi dosiye bagombaga kurangiza bakabona kuza kumwunganira ibindi babishyize ku ruhande.

Munyenyezi afite imyaka 51 y’amavuko.

Ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

Beatrice Munyenyezi

Ikigo cy’Amerika gishinzwe abinjira n’abasohoka giherutse kumwirukana ku butaka bw’Ameruka nyuma yo kurangiza igihano kubera icyaha cyo kubeshya ku mwirondoro we kugira ngo Amerika imuhe ubwenegihugu.

Ibye byaje kumenyekana ko ari Umunyarwandakazi wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo cyaha cyo kubeshya aragihanirwa, igifungo kirangiye Amerika imwoherereza u Rwanda kugira ngo rumukurikirane ku byo aregwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version