Bill Gates Yatangaje Igihe COVID-19 Izarangirira Ku Isi

Nyiri MocroSoft Bill Gates yatangaje ko afite icyizere cy’uko icyorezo COVID-19 kizarangira mu isi mu mwaka wa 2022. Ku rundi ruhande, yasabye abatuye Isi gukomeza kwirinda kucyandura kubera ko ubwihindurize bwacu muri iki ighe bwiswe Omicron bufite ubwandu buhambaye k’uburyo buzakwira ku isi hose.

Ibi uyu mukire uri mu bakomeye kurusha abandi ku isi yabitangarije kuri Twitter .

Yavuze ko nyuma yo kubona ubukana bw’ubwandu bwa Omicron yahisemo gusubika gahunda ze z’ikiruhuko muri izi mpera z’umwaka wa 2021.

Yanditse ati: “ Mu gihe twese twiteguraga kongera gusubira mu buzima busanzwe, twagize dutya tubona hadutse ubwandu bushya. Iki gihe turimo nicyo gishobora kuba gikomeye kurusha ibindi byose by’icyorezo COVID-19.”

- Advertisement -

Gates yavuze ko Omicron ifite ubukana bwo kwandura kurusha vuba kurusha ibindi byorezo byose byabayeho mu mateka.

Icyakora, avuga ko idafite imbaraga zo kurembya no guhitana uwo yafashe nk’uko byagenze ku bwandu bwa Delta nabwo bwabaye mu mpera z’umwaka wa 2020 ubwo abantu bibwiraga ko COVID-19 irangiye.

Bill Gates yavuze ko yizeye neza ko icyorezo COVID-19  kizarangira mu isi mu mwaka wa 2022.

Ndetse ngo na Omicron nta mezi atatu izamara yanduza abantu.

Ayo mezi atatu ariko ngo azaba mabi bityo  Gates yemeza ko ari ngombwa ko abantu birinda kwandura kiriya cyorezo uko bashoboye kose kandi bakikingiza.

Yasabye abantu gukomeza guhwiturana, buri wese akibutsa mugenzi we ko kutirinda kiriya cyorezo bishyira buri wese mu kaga ko kucyandura.

Kugeza ubu hari hamaze kwaduka ubwoko 10 bwa COVID-19 yihinduranyije.

Ubuheruka kuvumburwa ni ubwo bise ‘Nu’.

Amazina yose yiswe aya mako ya COVID-19 avuga imibare  y’Ikigereki.

Ubwoko bwiswe Omicron ku ikubitiro bwagaragaye mu bihugu bitatu.

Nyuma yo kwiga imikorere yabwonabahanga bemeje ko bwifitemo imbaraga zo gukwirakwira ku kigero kiruta icy’ubwoko bwa Delta inshuro 32.

Kwandura kwabwo gukomoka k’ubushobozi bwabwo  bwo kwihinduranya(mutations).

Hari umwarimu wo mu Ishuri rya Kaminuza ryigisha ubuvuzi mu Bwongereza witwa Professor François Balloux wigeze kuvuga ko buriya bwoko bwatangiye kwiyubaka bukigera mu mubiri w’umuntu wari ufite ubwandu bwa SIDA.

Imihindagurikire yabaye mu miterere y’iriya Virusi yatumye inkingo zidashobora kuyica intege kuko iriya miterere ituma virusi imenya kare ko urukingo ruje igahindura umuvuno kugira ngo rutayikoraho.

Omicron irihariye

Ibi byemezwa n’undi muhanga witwa Dr Tom Peacock nawe wo mu Bwongereza.

Peacock avuga ko iyo yitegereje imiterere y’iriya virusi  abahanga bahaye izina rya B.1.1.529 asanga ‘ishobora’ kuzaba mbi kurusha izindi zayibanjirije harimo na Delta.

Icyakora hari abandi bahanga babwiye MailOnline ko nta mpamvu yo gukuka umutima abantu bagombye kugira kuko kugeza ubu ibimenyetso by’ubukana bw’iriya virusi bitaraba byinshi ngo bigire n’ubukana zikomeye k’uburyo byashingirwaho abantu bakuka umutima!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version