Perezida Paul Kagame yifurije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kugira iminsi mikuru myiza, abagaragariza ko we yayitangiye neza yifashishije amafoto ari mu busitani, hamwe n’imbwa ebyiri.
Ni iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani abantu basabwa kwizihiza bari mu rugo, kubera ibihe bitoroshye bijyanye n’ubwiyongere bw’ubwandu bushya bwa COVID-19, burimo gutizwa umurindi n’ubwoko bushya bwa virus yihinduranyije ya Omicron.
Mu ngamba Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ku wa 20 Ukuboza, “ibirori bijyanye n’iminsi mikuru byose birabujijwe.”
Perezida Paul Kagame yanditse kuri Twitter, ati “Umuryango wanjye hamwe nanjye tubifurije mwese iminsi mikuru myiza. Njye nagize intangiro nziza zayo…”
My Family & I wish You All a Very Happy Festive Season!
Got a good start to my own….!!
Love them.. pic.twitter.com/54zSGTC4cf— Paul Kagame (@PaulKagame) December 24, 2021
Ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri mushya w’umutekano, Alfred Gasana ku wa 13 Ukuboza, Perezida yavuze ko mu gihe Abanyarwanda binjira mu bihe bisoza umwaka no gutangira umushya, ari umwanya wo kwitwararika ako kwirarara, ngo hato badaha urwaho icyorezo cya COVID-19.
Yifurije abayobozi n’abaturarwanda bose gusoza neza uyu mwaka wa 2021 no gutangira neza umushya wa 2022.
Yagize ati “Twizera ko umwaka uza uzarushaho kuba mwiza kurusha uwo turangije n’uwo twarangije mbere yawo, ubwo ndavuga izi ngorane isi yose igenda ihura nazo za covid-19. Nubwo tumaze kugera ku byiza ku buryo bwo kuyirwanya, ari ugukingira umubare w’abantu benshi no kugabanya umubare w’abagiye barwara, ubona ko ku isi hose niko bigenda bimera, bigenda bigaruka, bisa n’ibijya kujya mu buryo bikongera bikazamuka.”
“Ubwo rero ntabwo twakwirara nubwo twari twifashe neza, ahubwo twarushaho ingamba zo kwirinda. Ni uko tukajya mu minsi mikuru neza nubwo kujya mu minsi mikuru yo kurangiza umwaka ubwabyo byongera bikazamura umubare w’abandura, kubera ko birumvikana abantu iyo bahuye ari benshi bakanezerwa, hari ubwo bivamo kwibagirwa kwirinda uko bikwiye.”
Abanyarwanda bakomeje gushishikarizwa kwikingiza COVID-19 ku bwinshi ndetse harimo no gutangwa urukingo rushimangira, hagamijwe kurinda abantu kuzahazwa n’iki cyorezo kitarabonerwa umuti.