Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bimwe mu bibazo abaturage bifuza ko Perezida Kagame yaza kubasubiza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Bimwe mu bibazo abaturage bifuza ko Perezida Kagame yaza kubasubiza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 December 2020 10:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Taarifa yagereye abaturage ibabaza icyo bumva babaza Perezida Kagame mu kiganiro ari buhe Abanyarwanda kuri uyu wa Mbere taliki 21, Ukuboza, 2020. Iki kiganiro kiratangira saa saaba zuzuye(1h00pm).

Umugore witwa Kamaziga avuga ko ikintu yumva yabaza Perezida Kagame ari ukumenya niba abona ibintu bizongera bigasubira mu buryo nk’uko byahoze mbere ya COVID-19.

Ati: “ Ese Perezida wacu abona ibintu bizasubira uko byahoze, tukongera tukagira ubuzima bwiza nka mbere cyangwa abona tugomba kwiga kubana n’ibi bibazo?”

Avuga ko ikindi yamubaza ari ukumenya niba yatanga ikizere ko umubano w’u Rwanda na Uganda uzongera ukaba mwiza, abantu bagahahirana  kuko ngo hari ibintu bitagipfa kuboneka ku isoko ry’u Rwanda kuko byavaga muri Uganda.

Rwomushana Dominique atuye mu Karere ka Gasabo.  Avuga ko icyo yasaba Perezida Kagame ari uko yazasaba abakora mu nzego z’ubutabera ndetse n’abakora amategeko bakegera abaturage bakabasobanurira amategeko cyane cyane afite aho ahuriye n’ubutaka ndetse n’imitungo n’izungura.

Ati: “ Mu by’ukuri numva nasaba Umukuru w’Igihugu ko yazasaba abakora mu butabera bakegera abaturage bakabasobanurira iby’ubutaka kuko nasanze abenshi batabizi bigatuma bajya mu byaha birimo no kwicana bayipfa.”

Ikindi avuga yabaza Perezida Kagame ni icyo abona kigomba gukorwa kugira abayobozi bo mu nzego z’ibanze barusheho kwegera no gukorera abaturage.

Kuri we ngo abenshi barikorera kurusha uko bakorera abaturage bityo bigatuma bahabwa serivisi nabi.

Bikorimana aba mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Kibeho.

We avuga ko yabaza Perezida Kagame icyo ateganyiriza abarimu kugira ngo ubuzima bwabo bube bwiza kuko ngo bukomeje kuba bubi kandi barerera igihugu.

Ati: “ Namubaza icyo ateganyiriza mwarimu kuko akomeje kubaho nabi kandi arerera u Rwanda”

Thierry Ndekwe atuye mu karere ka Nyabihu. Avuga ko icyo yabaza Perezida Kagame ari ukumenya niba  asanga nta bikwiye guhindurwa mu mirongo igize Icyerekezo 2050 kugira ngo bihuzwe n’ibihe u Rwanda rurimo rwatewe na COVID-19.

Asaba Perezida Kagame ko yazafasha abanyeshuri n’abarimu kuba muba mbere bazakingirwa COVID-19 kugira ngo bazakomeze bige, batazongera gutakaza undi mwaka w’amashuri.

Wowe ni iki wabaza Perezida Kagame cyangwa ni iki wifuza ko yazakorera Abanyarwanda mu mwaka utaha?

TAGGED:AbaturageAmashuriCOVID-19featuredKagameUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyagatare: Abasirikare ba Uganda ‘baravugwaho’ gutema Umunyarwanda
Next Article Icyumweru dutangiye si icya ‘House Parties’-CP Kabera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hakenewe Miliyari $ 50 Zo Gusana Gaza

DRC Na Uganda Biyemeje Kongera Imbaraga Mu Bucuruzi

Rwamagana: Uruganda SteelRwa Rukomeje Kuba Ikibazo Ku Buzima Bw’Abaturage

Ku Manywa Y’Ihangu Bibye Inzu Ndangamurage Ya Mbere Ikomeye Ku Isi

U Rwanda Rugiye Kubaka Irindi Shuri Rihambaye Ry’Ubuhinzi N’Ubworozi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Indonesia, Azerbaijan Na Pakistan Mu Biganiro Na Amerika Byo Kohereza Ingabo Muri Gaza

Rwamagana: Ubuyobozi Bwamurikiwe Igishanga Gitunganyijwe Cya Cyaruhogo

Abanyarwanda Tugomba Kubaho Kuko Ni Impano Y’Imana- Kagame

Kayonza: Imvura Yishe Batandatu Biganjemo Abana

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

U Rwanda Rugiye Kwakira Inama Y’Abagaba Bakuru B’Ingabo Muri Afurika 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Imirwano Hagati Ya Israel Na Hamas Yubuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Abanyamerika Baramagana Perezida Wabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Na Senegal Duhuriye Ku Kwita Kuri Ejo Hazaza H’Urubyiruko- Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?