Perezida Kagame na madamu we bitabiriye Inama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi yateraniye mu Intare Arena iri mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Ni inama yitabiriwe n’abantu 2,000 bahagarariye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi hirya no hino mu Rwanda ndetse n’abahagarariye andi mashyaka ya Politiki yemewe mu Rwanda.
Minsi ishize, hirya no hino mu Rwanda habereye izindi nama z’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, basuzumira hamwe aho bageze bashyira mu bikorwa ibikubiye muri Manifesto y’uyu muryango.
Today at Intare Arena, @rpfinkotanyi Chairman Kagame and First Lady Jeannette Kagame join over 2,000 RPF members from across the country for the RPF Bureau Politique Meeting. This meeting also includes special guests representing other political parties. pic.twitter.com/1trXnsi315
— RPF Inkotanyi (@rpfinkotanyi) October 21, 2022
Abagize Komisiyo y’Imiyoborere mu Muryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali baherutse gukorana inama bemeranya ko mu ntangiriro za Kanama, 2022 bazatangiza gahunda yo kwegera abatuye amasibo yose hakarebwa aho ishyirwa mu bikorwa rya Manifesto y’uyu Muryango rigeze.
Gahunda ya Manifesto y’Umuryango FPR –Inkotanyi yashyizweho kugira ngo ishyirwe mu bikorwa hagati y’umwaka wa 2017 kuzageza mu mwaka wa 2024, ubwo hazongera kuba amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Muri Mata, 2022, nabwo hateranye Inama Nkuru ya 15 y’Umuryango FPR-INKOTANYI yari iyobowe na Perezida Paul Kagame, akaba na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI.
Abagize Inama Nkuru y’Umuryango FPR-INKOTANYI bamaze kungurana ibitekerezo ku ngingo zari kuri gahunda y’Inama, bafashe imyanzuro ikurikira:
-Gukomeza kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda kugira ngo bahore biteguye guhangana n’ibibazo bihari n’ibishobora kuvuka, hagamijwe kwishakamo ibisubizo (home grown solutions).
-Kongera ishoramari ritanga imirimo hibandwa ku bikorerwa imbere mu Gihugu, kubyongerera ubwiza, kubikunda no kubikoresha, ndetse no kwagura amasoko yabyo mu bindi bihugu.
-Kwihutisha kubaka uruganda rutunganya ibikoresho bituruka ku mpu by’umwihariko inkweto.
-Kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga, gushaka uburyo haboneka indege zitwara imizigo (cargo) no kongera ibyumba bikonjesha (cold rooms).
-Gukemura burundu imbogamizi zikigaragara mu mitangire ya serivisi cyane cyane mu rwego rw’amahoteli no gufata ingamba zo gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose.
-Kongera ibikorwa remezo muri rusange by’umwihariko mu rwego rw’uburezi n’ubuzima (amashuri, ibigo bitanga serivisi z’ubuvuzi…) hakanitabwa mu bice byegereye imipaka y’u Rwanda ku buryo abaturiye imipaka babonera serivisi zose bakenera mu Gihugu ntibajye kuzishakira hanze yacyo.
-Kubungabunga ibidukikije nka bumwe mu buryo bwo kongera umusaruro ukomoka mu buhinzi turwanya isuri mu Gihugu hose, aho bikenewe Abanyarwanda bagahabwamo imirimo ibafasha kwivana mu bukene.
-Kurushaho gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’umuryango harimo amakimbirane mu muryango, kudohoka ku nshingano yo gukurikirana uburere bw’abana, imirire mibi itera igwingira ry’abana n’indwara zitandukanye, isuku nke, abana bata ishuri, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ingaruka ziterwa n’ibyo bibazo.
-Gukangurira urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange gukumira no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’inda ziterwa abangavu.
-Guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibikorwa bijyanye n’icuruzwa ry’abantu, ababigiramo uruhare bagakurikiranwa n’Inzego z’ubutabera.
Iyi myanzuro bafashe ahanini icyanye n’ibyo Perezida Paul Kagame yari yabacyashyeho abasaba kubikosora mu buryo budasubirwaho, ibindi akabasaba kubitangiza hanyuma bazagira imbogamizi hagashakwa uburyo zakurwaho.
N’ubwo umwanzuro wiswe ‘guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina’ ari umwanzuro mwiza ariko ushobora kuzabangamirwa n’ibyo Perezida Kagame yise ‘imico mibi’ iri mu bayobozi benshi.
Umukuru w’igihugu yavuze ko iri no mu basirikare bakuru aho bamwe baha abasirikare bato amapeti ari uko ‘babanje kubashimisha.’
Ku byerekeye inama y’uyu muryango iri kubera mu Intare Arena, nta makuru arambuye y’ibyo bigiyemo aratangazwa.