Biteganyijwe Ko Koffi Olomide Azataramira Abanyarwanda

Antoine Christophe Agbepa Mumba  wamenyekanye ku Isi nka Koffi Olomide ategerejwe mu Rwanda mu ntangiriro z’Ukuboza,2021 mu gitaramo kitaratangazwaho byinshi.

Uyu muhanzi uri mu bakomeye Afurika yagize kugeza ubu, aherutse kujyanwa mu nkiko z’u Bufaransa  kubera abagore bane bamuregaga kubahohotera mu buryo bw’igitsina.

Abo bagore bahoze ari ababyinnyi be muri Groupe yashinze ikamenyekana yise Quartier Latin.

BBC iherutse kwandika ko mu mwaka wa  2012, Antoine Agbepa Mumba, yabajijwe n’urukiko k’ugufata ku ngufu abagore bane bari ababyinnyi be.

- Advertisement -

Icyo gihe ntiyafunzwe ariko nyuma urukiko rw’ibanze rwamukatiye gufungwa imyaka ibiri isubitse k’ugusambanya umwana w’imyaka 15’.

Nyuma yategetswe  gutanga ihazabu y’ama Euro 5,000  ni ukuvuga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda zirenga, akayaha buri mubyinnyi mu bamureze.

Mu gihe cyabanjirije kiriya, urundi rukiko rw’i  Nanterre narwo rwamutegetse gutanga ihazabu nk’iyo kubera ‘gufasha’ abagore batatu kwinjira mu Bufaransa mu buryo butemewe.

Mu rukiko Koffi Olomide yahakanye ibyo aregwa byose, byaba ibyo gufata ku ngufu cyangwa gufatira abantu.

Kuri we, biriya birego ni ibihimbano by’abo bagore bane byo kugira ngo babone uko baguma mu Bufaransa.

Hari izindi manza kiriya cyamamare gikomoka mu cyahoze ari Zaïre cyarezwemo.

Mu mwaka wa 2018, ubuyobozi bwa Zambia bwategetse ko afatwa kubera gusagarira gafotozi.

Ubwo yari ageze i Nairobi muri Kenya mu mwaka wa 2016, Koffi Olomide yahise asubizwa aho yari avuye nyuma yo gukubita umugeri umwe mu babyinnyi be ubwo bari bacyururuka indege.

Iki gikorwa kibi yakoze icyo gihe cyarakaje benshi babibonye kuri YouTube basaba ko ahantu hose yari ateganyije gukorera igitaramo byahagarikwa.

BBC ivuga ko mu mwaka wa 2012 Olomide yahamwe no gusagarira umuntu utunganya muzika akatirwa gufungwa amezi atatu asubitswe.

Mu mwaka wa  2008, yarezwe gukubita umugeri umu-cameraman w’imwe muri televiziyo zikomeye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ariko baza kumvikana bitagiye mu nkiko.

Ku byerekeye uruzinduko rwe mu Rwanda n’igitaramo ateganya kuhakorera, nta bintu byinshi birabimenyekanaho.

Yaherukaga mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2016.

Hari mu gitaramo yakoreye muri Kigali Convention Center.

Ku rundi ruhande ariko, Koffi Olomide ni umuhanzi ukomeye.

Zimwe mu ndirimbo yakoze zamenyekanye cyane hari izasohotse kuri Album yise Papa Bonheur, Loi, Effrakata n’izindi nyinshi.

Mu buhanzi  bwe kandi yiyise amazina menshi ari yo Quadra Kora Man, Grand Mopao Mokonzi, Patraõ, Le Rambo, Nkolo Lupemba, Mokolo Bilanga, Ackram Ojé, Légende, L’Homme Aux Mille Idées, Jeune Pato, Le Grand Ché, Milkshake n’andi menshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version