Virus Ya Zika Yongeye Kwaduka

Abantu 89 barimo abana 17 bapimwe basanganwa ubwandu bwa Virusi ya Zika. Ni ibipimo byafatiwe mu Buhinde nk’uko Minisiteri y’aho y’ubuzima yabitangaje mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 08, Ugushyingo, 2021.

Virusi ya Zika yadutse mu isi mu mwaka wa 1947, ikaba iterwa n’umubu.

Iyi virusi yaje guca ibintu muri Brazil mu mwaka wa 2015.

Ni virusi mbi kuko ituma ubwonko bw’umwana ukiri mu nda ya Nyina avukana umutwe muto bityo n’ubwonko bwe bukaba ari buto.

- Advertisement -

Kuvukana ubwonko buto biterwa no kugira umutwe muto, ibyo bita microcephaly.

Ubwo iki kibazo cyabaga kinini muri Brazil, cyatumye isi yose ikuka umutima, abantu batangira kwibaza niba itagiye kuvamo ikibazo gishobora gukwira hirya no hino ku isi.

Abana bagaragaweho kiriya kibazo ni abo mu Buhinde mu Ntara  Uttar Pradesh mu Karere ka Kanpur.

Umuganga witwa Dr Nepal Singh yabwiye The Reuters ko hari umugore umwe muri iki gihe utwite bari gukurikiranira hafi.

Umubu niwo utera Zika

Umwana wa mbere wavutse afite ibimenyetso bya Zika muri uriya mujyi yagaragaye bwa mbere Tariki 23, Ukwakira, 2021, ariko imibare yarazamutse cyane mu Cyumweru gishize.

Hari umuganga uvuga ko impamvu hari kugaragara abana benshi bafite kiriya kibazo byatewe n’uko bari gupima abana benshi.

Ubu abaganga batangije intambara yo kwirukana imibu binyuze mu gusenya aho ishobora guterera amagi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version