Muri Uganda ‘Hateguwe’ Imyigaragambyo Ikomeye

Polisi ya Uganda yatangaje ko yabonye amakuru ko mu gihugu hashobora kuba imyigaragambo itemewe irangajwe imbere n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ariko ko yiteguye gukora ibishoboka byose ikayihosha.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda CP Fred Enanga yabivuze kuri uyu wa Mbere, mu kiganiro agirana n’abanyamakuru buri cyumweru.

Yavuze ko iyo myigaragambyo ishobora kubamo ubugizi bwa nabi irimo gutegurwa n’ishyaka National Unity Platform (NUP) riyoborwa na Robert Kyagulanyi Ssentamu wamamye nka Bobi Wine.

Ati “Nyuma y’amakuru y’iperereza yakusanyijwe ku migambi ya NUP n’indi mitwe y’abagizi ba nabi hamwe n’abandi bashaka gukora imyigaragambyo n’imyiyereko ya politiki muri iki cyumweru, turashaka kubamenyesha ko inzego z’umutekano ziri maso kandi ziteguye guhangana n’ibyo bikorwa n’imyigaragambyo itemewe.”

- Advertisement -

Yavuze ko nubwo inkeke ibyo bikorwa bikwiye gutera hatemezwa urwego ziriho, badashobora kurebera mu gihe hakomeje amagambo aganisha ku guhungabanya demokarasi cyangwa gucamo ibice abaturage.

CP Enanga yavuze ko urubyiruko rwinshi rudashishikajwe n’ibikorwa rurimo gushorwamo, ariko hari abandi bafite ubushake bwo kujya “muri iyo myigaragambyo ishobora kurangwa no gusahura, ubugizi bwa nabino kwangiza ibintu bitandukanye.”

Yatanze urugero nko mu Karere ka Kasese, ko hari abantu bane bo muri NUP bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha birimo ubugambanyi no gushishikariza urubyiruko rwo mu bice bya Ntoroko ,Fort Portal, Bundibogyo na Hoima, kujya muri ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Umuvugizi wa NUP, Joel Ssenyonyi, yahakanye ibyatangajwe na Polisi, avuga ko ari amayeri isanzwe ikoresha iyo ikeneye guhabwa amafaranga menshi.

Yavuze ko NUP ikorera mu mucyo, ko iyo iza kuba itegura imyigaragambyo yari kubimenyesha abaturage bose.

Ati “Ikintu cyose dukora tugitangaza ku mugaragaro kubera ko nta na kimwe dukora kitubahirije amategeko. Dutekereza ko ubwo abayobozi bashinzwe umutekano bakennye, ubu barimo gushakisha amafarana.”

“Iyo bakeneye amafaranga aturutse ku bayobozi babo bahimba ibintu, ubundi bagasaba amafaranga yo guhosha imyigaragambyo ngo bagure imyuka iryana mu maso, maze Museveni akabarekurira amafaranga igihe cyose yumva ko intebe ye yugarijwe.”

Ssenyonyi ahubwo yasabye guverinoma kurekura abarwanashyaka bane ba NUP bafatiwe muri Kasese mu cyumweru gishize, bashinjwa ubugambanyi.

NUP yaherukaga gutegura imyigaragambyo muri Gashyanytare ubwo yari imaze kuvana mu rukiko ikirego cyari kigamije guhinyuza intsinzi ya Museveni mu matora ya perezida, ariko ntabwo yabaye.

Kuva ubwo ntabwo ririya huriro ryongeye kugira ibyo ritangaza ku mugaragaro ku myigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Museveni.

CP Enanga yanavuze ko itsinda rishinzwe kurwanya ibyaha bya politiki ryatangiye iperereza kuri Depite Francis Zaake na Rtd. Col. Dr. Kiiza Besigye, bashinjwa kuvuga ko biteguye gukoresha uburyo bwose bushoboka mu guhindura ubutegetsi mbere y’umwaka wa 2026.

Yavuze ko hari abanyapolitiki bibwira ko bari hejuru y’amategeko, nyamara ngo ntabwo ariko bimeze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version