Biyemeje Guhugura Abanyarwanda Ku Buhinzi N’Imitunganyirize Y’Ibiribwa Igezweho

Hari itsinda ry’abahanga mu buhinzi n’imitegurire y’ibiribwa n’ibinyobwa bihurije mu kiswe The African Food Fellowship bamaze iminsi baha amasomo Abanyarwanda ku mihingire n’imitekere iboneye hagamijwe kongerera agaciro ibikomoka ku biribwa.

Mu minsi ishize hari bamwe mu Banyarwanda barangije icyiciro cya mbere cy’amasomo m’ugutegura amafunguro no kongerera agaciro ibikomoka ku biribwa.

Amasomo bahabwa ari muri gahunda bise ‘Food Systems Leadership Programme.’

Mu mwaka utaha wa 2023 nabwo hari abandi bazatangira ikindi kiciro.

- Advertisement -

Ikindi gikubiye mu byigwa ni uburyo ubutaka buto bwabyazwa umusaruro, uko abantu bahinga kandi bagasurura ibihingwa bifitiye umubiri akamaro kurusha ibindi ndetse ngo gutunganya ibihingwa bikavanwamo ibiribwa byongererewe agaciro.

Berekanye ibyo bamaze kumenya m’uguteza imbere ubuhinzi bukoranywe ikoranabuhanga.

Abemerewe kuzakurikirana ariya masomo, babanza guhabwa ay’ibanze abafasha kumva mu magambo avunaguye intego y’ariya masomo no kumenya akamaro karambye bizagirira ibihugu byabo.

Amasomo y’ibanze kuri iyi ngingo bayahabwa n’abahanga bo muri Kaminuza yo mu Buholandi yitwa Wageningen University.

Ni imwe muri Kaminuza za mbere ku isi mu by’ubuhinzi n’imitegurirwe y’ibiribwa byongererewe agaciro.

Umunyarwandakazi witwa Esther Mukundane uri mu bize ariya masomo avuga ko yungukiwe nayo kandi ko yizeye kuzageza henshi ibyo yize.

Muri iki gihe yashize umuryango utari uwa Leta yise Aspire Rwanda ufasha abafite ubumuga n’abagore mu rwego rwo kugira ngo bagire imibereho myiza.

Ari mu itsinda ry’Abanyarwanda ba mbere barangije muri ariya masomo atangirwa muri Food Systems Leadership Programme.

Abagize itsinda rya mbere ryahawe impamyabumenyi yo gukora imishinga iteza imbere ubuhinzi

Anysie Ishimwe uyobora iyi gahunda mu Rwanda agira ati: “Turifuza kwakira irindi tsinda ry’abanyeshuri kugira ngo bazavemo abahanga mu gutunganya ibiribwa bikongerwa agaciro. Dukorana na Kaminuza ndetse n’ibindi bigo bikomeye m’ugukora ibiribwa byongerewe agaciro hagamijwe kwihaza mu biribwa.”

Anysie Ishimwe

Kubera ko Afurika ari wo mugabane wa mbere ku isi ugifite ubutaka bugari n’amazi bihagije byo gukoresha mu buhinzi, ni ngombwa ko abawutuye, cyane cyane urubyiruko, bamenya uko imihingire iboneye ikorwa.

N’ubwo ikirere kitakitwara n’uko byahoze kubera ko ubushyuhe, hari uburyo abahanga bakoresha imyaka igakomeza kuhirwa bitabaye ngombwa ko abantu  bategereza ko imvura igwa.

Ku byerekeye u Rwanda, Guverinoma iruyoboye iherutse kwakira Miliyoni $300 yo gushora mu buhinzi buhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Ni umushinga bise ‘Commercialization and De-Risking for Agricultural Transformation.’

Project (CDAT) izakorera mu Turere twa Muhanga Nyanza, Ruhango, Huye, Gisagara,  Nyaruguru , Kayonza, Bugesera, Gatsibo, Nyagatare,  Kirehe, Rusizi, Nyamasheke,  Gicumbi, Gasabo na Kicukiro.

Ni inguzanyo yatanzwe na Banki y’isi ikazashyira mu mushinga w’imyaka itanu.

Umuyobozi wa Banki y’isi mu Rwanda witwa Roland Pryce yavuze ko bahaye u Rwanda ariya mafaranga kugira ngo ruyashore mu mishinga igomba gutuma rwihaza mu biribwa.

Ati: “ u Rwanda ruri mu bihugu bifite intego nziza yo guhaza abaturage barwo kandi tugomba kubirufashamo.”

Ubuhinzi bukoranywe ubuhanga buteza imbere igihugu mu buryo burambye.

Minisitiri ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Geraldine icyo gihe yavuze ko u Rwanda rwishimira guhabwa iriya nguzanyo kuko ije mu gihe hari Abanyarwanda badafite ibikoresho byabafasha kuzamura umusaruro harimo n’ifumbire .

Minisitiri Mukeshimana avuga ko u Rwanda muri iki gihe rwihagije ku mbuto, ko nta mpamvu yo kuzitumiza hanze

Inzego za Leta y’u Rwanda zivuga ko ariya mafaranga azashorwa mu nzego zitandukanye harimo gushyiriho uburyo buboneye bwo kuhira ubuso bunini kurushaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version