Perezida Kagame Yagarutse K’Ubufatanye Bwa FPR-Inkotanyi N’Andi Mashyaka

Mu rwego rwo gufatanya kubaka igihugu, FPR-Inkotanyi nk’umuryango wabohoye u Rwanda ariko ugamije ko buri wese agira uruhare mu kurusana no kurwubaka, wemeye ko amashyaka yose ataragize uruhare muri Jenoside awiyungaho.

Ni muri ubu buryo hashyizweho ihuriro ry’ayo mashyaka kugira ngo nayo azane ibitekerezo byayo byubake u Rwanda.

Iyi ngingo iri muzo Perezida Kagame yaraye agarutseho mu kiganiro yatanze ubwo yatangizaga Inama yaguye y’Umuryango FPR-Inkotanyi

Yavuze ko aho waba uturuka hose, icyo waba utekereza cyose kandi ufitiye uburenganzira, hari aho uhurira n’Umuryango FPR-Inkotanyi  ‘byanze bikunze.’

- Advertisement -
Perezida Kagame aganira na Tito Rutaremara

Perezida Kagame ati: “ Aha mbere ni mu mitwe ya politiki dukorana nayo, duhurira muri Guverinoma, duhurira muri Parliament… Icy’ingenzi ahandi duhurira ni iki gihugu cyacu.”

Umukuru w’u Rwanda avuga ko icyo RPF yifuza kugeza ku gihugu nk’umusanzu wa RPF n’abandi buriya niho bashaka ko kigana.

Ngo aho  FPR-Inkotanyi yaba itandukanye n’indi mitwe ni uburyo bateganya bwageza igihugu aho kigana.

Yibajije ati: “Ese hari umutwe wa Politiki ushingiye k’ukwimakaza ruswa?

Kagame avuga ko n’ubwo buri mutwe wa Politiki wagira uko wumva ibintu byakorwa kugira ngo igihugu kigere ahantu runaka, icy’ingenzi ni ineza y’u Rwanda.

Avuga ko guhuza ibitekerezo bitandukanye byubaka kandi biri mu ntezo z’iterambere ry’u Rwanda ari ibyo gushimirwa kandi ngo nabo bakwiye gutegwa amatwi.

Umukuru w’u Rwanda kandi yabwiye abari bamuteze amatwi bagize ubuyobozi bukuru bwa FPR-Inkotanyi ko ibiri kubera mu isi muri iki gihe, byagombye kubera u Rwanda urugero kugira ngo rufate ingamba hakiri kare.

Ni ingamba avuga ko zazarurinda guhura n’ibibazo rwahuye nabyo mu minsi ishize birimo kubura ibinyampeke nk’ingano ngo ni uko izavaga ahandi( muri Ukraine) zahagaze.

Ngo ntibikwiye ko ibibazo bibera ahandi bigira ingaruka ku buzima bw’Abanyarwanda nk’aho ntacyo  bakora ngo babyirinde.

Perezida Kagame ashima uko Abanyarwanda bitwaye ubwo COVID-19 yageraga mu Rwanda, kandi ngo ibi byagombye no kuzakomeza no mu bihe biri imbere, Abanyarwanda bakishakamo ibisubizo.

Asaba Abanyarwanda n’abayobozi muri rusange gushyiraho uburyo bwo kwirinda ko nihaba ikindi kibazo, abaturage batazongera kwicwa n’inzara.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version