Bizasaba Iminsi 100 Ngo Haboneke Urukingo Rwa COVID-19 Iherutse Kwaduka

Umuhanga witwa Stephane Bancel uyobora uruganda rukora inkingo mu Bwongereza rwitwa Moderna yatangaje ko kugira ngo abahanga bazabe barangije gukora urukingo rwahangana na COVID-19 yihindurije yitwa Omicron bizafata byibura iminsi 100.

Abandi bahanga bavuga ko muri iki gihe inkingo zihari zifasha umuntu kutazahazwa n’iriya virusi nshya ariko ngo ntizifite ubushobozi buhagije.

Iyi niyo mpamvu abahanga bari gukora uko bashoboye ngo bakore urukingo rwihariye rw’iriya virusi yihinduranyije kuko ifite ubukana bwihariye.

Aho ririya virusi yiswe Omicron ibera inshoberabahanga ni uko muri proteins zayo yifitemo ubushobozi bwo kwihinduranya inshuro 32.

Iyi virusi yarihinduranyije k’uburyo yabereye abahanga inshoberamahanga

Ibi bituma inkingo zari zisanzweho zibura uko zihangana mu buryo bufatika n’imikorere yiriya virusi.

Bancel yabwiye  the Financial Times ati: “ Bagenzi banjye tuganira bose nabo bambwira ko ibintu bitazaba byiza, ibintu mu by’ukuri ntibyoroshye.”

Indi mpungenge ihari ni uko buriya bwoko bwa COVID yihinduranyije bufite ubushobozi bwo kwanduza abantu bamaze amezi atandatu bafashe n’urukingo rwa kabiri.

Ni impungenge ziterwa n’uko ubushakashatsi bwerekanye ko nyuma y’ariya mezi, umubiri uba watakaje ubushobozi bwo kwirwanaho bungana na 80% .

Iyi nkuru itangajwe n’abahanga bo mu Bwongereza ije nyuma y’uko hari ibihugu byinshi ku isi byafashe umwanzuro wo gukumira ko buriya bwandu bw’iriya Virusi bubigeramo.

Muri ibyo bihugu harimo n’u Rwanda.

Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana yanzuye ko abantu bazajya bava mu bihugu byo mu Majyepfo y’Afurika bazajya bashyirwa mu kato, bagapimwa kiriya cyorezo biyishyuriye ariko nyuma y’iminsi irindwi bakongera gupimwa bishyuriwe na Leta.

Perezida Kagame ubwo yayoboraga Inama y’Abaminisitiri iheruka yize ku ngamba zo kwirinda COVID-19

Itangazo riherutse gusohorwa na Minisiteri y’ubuzima rivuga ko u Rwanda rugiye gutangira gutanga urukingo rushimangira ebyiri za COVID-19, ruzahabwa abantu bahawe inkingo zitangwa ari ebyiri cyangwa izitangwa muri doze imwe.

Bitangajwe kandi mu gihe ubushakashatsi bukomeje kugaragaza ko nyuma y’amezi atandatu ubwirinzi butangwa n’urukingo rwa Covid-19 butangira kugabanyuka, mu gihe ubundi zifasha umuntu kutaremba cyangwa kuzahazwa n’iki cyorezo.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze Dr Mpunga Tharcisse yatangaje ko Minisiteri y’Ubuzima izatangira gutanga uru rukingo tariki ya 30 Ugushyingo 2021, ni ukuvuga kuri uyu wa Kabiri.

Yagize ati: “Tuzatangira gahunda yo gutanga doze ishimangira y’urukingo rwa Covid-19 mu mujyi wa Kigali ku byiciro by’abakuze kuva ku myaka 50 kuzamura n’abafite imyaka hagati ya 30 na 49 ariko babana n’uburwayi budakira cyangwa bafite indwara zagabanya ubudahangarwa bw’umubiri, n’abakozi bo kwa muganga.”

Doze ishimangira y’urukingo rwa Covid-19 itangwa nyuma y’amezi 6 (iminsi 180) nyuma yo gukingirwa byuzuye.

Ngo  ishobora gufatwa nka doze ya gatatu ku nkingo zitangwa muri doze ebyiri, cyangwa igafatwa nka doze ya kabiri ku bahawe ubwoko bw’inkingo zifatwa muri doze imwe.

Inkingo zitangwa nka doze imwe ni Johnson & Johnson, mu gihe izitangwa ari ebyiri mu Rwanda zirimo Moderna, Pfizer-BioNTech, AstraZeneca na Sinopharm.

Abahanga bamaze kugaragaza ko urukingo rushimangira rushobora kuba rutandukanye n’urwo umuntu yahawe mbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version