Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: BK Group Plc Yungutse Miliyari 38.4 Frw Mu 2020
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

BK Group Plc Yungutse Miliyari 38.4 Frw Mu 2020

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 April 2021 7:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

BK Group Plc yatangaje ko inyungu yayo mu 2020 yazamutse 3% igera kuri miliyari 38.4 Frw, zivuye kuri  miliyari 37.8 Frw icyo kigo cyungutse mu mwaka wa 2019.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc Dr Diane Karusisi yatangaje ko n’ubwo umwaka ushize warimo ibibazo byinshi kubera icyorezo cya COVID-19 cyatumye abantu bategekwa kuguma mu ngo, banki zo zitigeze zifunga.

Gusa kuba ibikorwa bibyara inyungu byarahungabanye, byanagize ingaruka ku ntego iki kigo cyari cyihaye.

Ati “Ariko byose tubishyize hamwe, banki yashoboye kugira inyungu itari nk’iyo twari twiteze mbere y’iki cyorezo, kuko twari twiteze ko uyu munsi kubabwira ko twungutse miliyari 50 Frw, ariko uyu munsi turababwira ko twungutse miliyari 38 Frw.”

“Twizeye ko abanyamigabane bacu babona ko banki yabo bashoyemo imari ikomeye, ifite imbaraga, ifite ingufu, ko no muri iki gihe gikomeye twashoboye gukora.”

BK Group Plc ibumbye ibigo bine by’ubucuruzi birimo Bank of Kigali Plc, BK General Insurance, BK TecHouse na BK Capital Ltd.

Ifite abakozi 1262.

Dr Karusisi yavuze ko mu byatumye iyi banki yitwara neza ku isoko harimo inguzanyo nyinshi yatanze muri gahunda yo kubaka amashuri menshi, aho leta yari yihaye intego yo kubaka ibyumba bishya by’amashuri bisaga ibihumbi 22 n’ubwiherero ibihumbi 32.

Yakomeje ati “Hari ba rwiyemezamirimo benshi begereye banki kugira ngo babone amafaranga yo gukora icyo gikorwa. Ni ibyo byatumye natwe tubona ibikorwa tugatanga izo nguzanyo, kandi abo bantu bishyura neza.”

Dr Karusisi yavuze ko ku mafaranga bakoreshaga mu gutanga serivisi za banki banki yagabanyijweho 11%.

Umuyobozi Ushinzwe Imari muri BK Group Plc Nathalie Mpaka yagize ati “Kubera ko twakomeje gukorana n’abakiliya bacu n’abakozi ba banki cyane cyane mu buryo bw’ikoranabuhanga, twabashije kugabanya ikiguzi byadutwaraga nko mu kumenyekanisha ibikorwa, ibijyanye n’ingendo n’ibindi, ku buryo hari amafaranga menshi twazigamye.”

Mu mwaka wa 2020 Banki ya Kigali yatanze inguzanyo za miliyari 851.1 Frw, bihwanye n’inyongera ya 25% ugereranyije n’umwaka wa 2019. Izo nguzanyo zingana na 35.7% by’izatanzwe ku isoko ry’imari kugeza ku wa 31 Ukuboza 2020.

Ni mu gihe amafaranga yabikijwe n’anakiliya yageze kuri miliyari 790.8 Frw.

Umwaka ushize warangiye BK Group Plc ari cyo kigo k’imari kinini mu gihugu n’umutungo mbumbe wa miliyari 1304.0, bingana na 30.3% by’isoko ry’imari mu gihugu.

Kugeza ku wa 31 Ukuboza 2020 Banki ya Kigali yari ifite abakiliya bato 356.200 n’abakiliya banini 26.000.

TAGGED:BK Group PlcDr Diane Karusisifeatured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abagaba B’Ingabo Za Brazil Beguriye Rimwe
Next Article Mu Bufaransa COVID-19 Ikomeje Kubugariza, Bafashe Izindi Ngamba
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?