Kuri iyi italiki 12, Kanama (8), 2026, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko kandi n’u Rwanda rwawizihije.
Abagize Ihuriro ry’imiryango ya sosiyete sivile yita ku nyungu z’urubyiruko RYOF (Rwanda Youth Organizations Forum) basaba bagenzi babo kuzirikana ko imyitwarire ugize mu buto bwawe ari yo igena uwo uzaba we ukuze.
Babishingira ku ngingo y’uko hashize iminsi Leta isaba urubyiruko kuzibukira imyambarire cyangwa indi mwitwarire ibagayisha ikanerekana u Rwanda nk’igihugu kitagira umuco.
Abayobozi mu nzego za Leta bavuga ko abenshi mu rubyiruko bakunze kwita ku mico mvamahanga irimo nidahuye n’ibyo Abanyarwanda babona nk’ibibahesha agaciro
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga aherutse kugira ati: “ Tuzahera no ku mbuga nkoranyambaga, TikTok, TikTok Live…Kandi bagira ngo ntituba tubibona! Turabikurikira, turabibona n’ababikora turababona, tuzabashaka. Bantu mufite inzu mukodesha ngo murazikoreramo house parties[ aho bakorera ibirori bahakodesheje] hano mu mujyi wa Kigali…umuzamu uzaba wabahaye uruhushya bakinjira, nyiri inzu bazaba bakodesheje n’abandi bose bazabigenderamo.”
Mutangana Kabera uyobora Ihuriro ry’imiryango ya sosiyete sivile yita ku nyungu z’urubyiruko RYOF (Rwanda Youth Organizations Forum) avuga ko bashimira Guverinoma kubera izo ngamba.
Ati: “Ni ingamba zihamye kandi bigaragaza ko Leta ikomeje kurengera ubuzima rusange bw’umuryango nyarwanda n’urubyiruko by’umwihariko.”
Ibi kandi ngo bizarushaho kugira akamaro kuko bije mu gihe Leta iri guca burundu inzoga zitujuje ubuziranenge kandi za make, zangizaga ubuzima bw’abiganjemo urubyiruko.
Minisanté yatangaje ko zahitanye abantu 50 abandi 100 barahuma mu gihe hari abo zahinduye imbata bagera ku 10,000.
Mu myaka yatambutse, Leta yaciye ibindi byahombyaga abaturage birimo ibyuma bita ‘ibiryabarezi’, amavuta ya mukorogo yangizaga uruhu, inzoga bitaga Kibamba, kugenda unywera itabi mu muhanda n’ibindi.
Abo mu ihuriro RYOF bavuga ko nubwo izo gahunda ari nziza, hari ibindi bikwiye kongerwamo imbaraga birimo ingamba zo kurwanya inda ziterwa abangavu, kongera Ibigo by’Urubyiruko ruherwamo amakuru mu kwiteza imbere, bakanahidagadurira, hakongerwa ibigo byakira bikanafasha abagizweho ingaruka n’ibiyobyabwenge n’izindi.
Ku byerekeye imyitwarire iboneye, ihuriro RYOF risaba ko ubutumwa butambutswa mu ndirimbo, filimi, ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bugomba kuba budatiza umurindi ubwomanzi n’uburara.
Abarigize bavuga ko ibi bikozwe, bwaba bumwe mu buryo bwo gukumira ikwirakwira ry’ubutumwa butiza umurindi imico mibi.
Hagati aho, hifuzwa ko habaho ibiganiro byahuza Leta, abikorera, sosiyete sivile, amashuri, amadini n’itangazamakuru hagahuzwa ingamba zo kwagura ubwo bukangurambaga no kunoza uko ibiri gukorwa bimeze.
RYOF, nk’Ihuriro ry’Imiryango nyarwanda itari iya Leta iyobowe n’urubyiruko n’iteza imbere urubyiruko, yemeza ko izakomeza gukorana mu buryo bwubaka na Guverinoma y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere, kurinda no gufasha urubyiruko kugira uruhare rufatika mu kubaka igihugu.
Abanyarwanda bagize urubyiruko bafite imyaka 16 na 30 ni miliyoni enye ni ukuvuga 27.7% by’Abanyarwanda bose bagera kuri miliyoni 14.5.
Urubyiruko rufite akazi rungana na 46.6%.
Ifoto: Mutangana Kabera

