Abatuye Umurenge wa Bwishyura na Rubengera mu Karere ka Karongi bavuga ko bababazwa nuko basoreshwa ku myaka bajyana mu isoko rya Kibirizi muri Rubengera ntibabwirwe uwo musoro uwo ari wo ntibahabwe n’inyemezabwishyu.
Bavuga ko bidakwiye ko umuntu wejeje imyaka uyijyanye ku isoko ngo abone agafaranga ko kwikenura, ayisorera.
Isoko rya Kibirizi riherereye mu Murenge wa Rubengera, rikaremwa n’abaturuka muri Karongi no muri Rutsiro.
Ni isoko rirema kabiri mu Cyumweru ni ukuvuga buri wa Gatatu na buri wa Gatandatu.
Iradukunda Kevine yabwiye Taarifa Rwanda ko yajyanye inyanya ku isoko akeneye amafaranga yo kugura ibikoresho bikenewe mu rugo n’ibyo kwiyitaho nk’umukobwa ariko baramusoresha.
Ati: “Iwacu ni mu Kagari ka Kayenzi mu Murenge wa Bwishyura. Dukura imbuto mu mirima tukayijyana ku isoko ngo turebe ko twabona amafaranga yo kudukemurira ibibazo. Dusanga kuba badusoresha ku musaruro ari ukuduhohotera. Bajye bishyuza abacuruzi bafite ipatanti.”
Avuga ko yababajwe n’uko yishyujwe kandi na Nyina nawe ku munsi nk’uyu nawe yarasoreshejwe.
Iradukunda avuga ko ikindi cyo kwibazwaho ari aho uwo musoro ujya, kuko itagira izina.
Akeka ko ushobora kuba wibwa, bikaba amayeri yo kurya amafaranga y’abaturage.
Undi mugabo utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko uwo ari we wese uzanye umusaruro w’ubwoko bunyuranye yishyuzwa
Ati: “Erega si inyanya n’intoryi bisoreshwa ntibitangirwe resi( récit, receipt) ahubwo n’ibindi nk’ibishyimbo, ibirayi, amashaza, ihene n’ibindi, birishyuzwa ntibaduhe inyemezabwishyu.”
Ubugenzuzi bw’imisoro mu Karere ntibubizi
Taarifa Rwanda yabajiije Jean Marie Vianney Tuyishimire, umugenzuzi w’imisoro mu Karere kose ka Karongi, niba azi icyo kibazo n’icyo akivugaho, avuga ko atakizi.
Ati: “Nubwo ntari Umuvugizi w’Akarere ariko mu by’ukuri iki kibazo nakimenye mu gitondo nkibwiwe n’umusaza wansanze mu Biro kuko ntagiye kuri térrain. Nakimenye, mvugana na mugenzi wanjye ushinzwe Ngali niba asanzwe abizi, ambwira ko atabizi.”
Yemeza ko ku rutonde rw’imisoro yo muri Karongi, uwo musoro ku byo umuturage azanye ku isoko utari ho.
Yasezeranije ko bagiye kubikurikirana bakareba uko byaje, ubikora n’ikibimutera.
Ibyo avuga abihuriraho na Irakiza Bénithe ushinzwe iby’imisoro mu kigo Ngali gikusanya imisoro ijya mu Karere.
Irakiza avuga ko uwo musoro ntawo bagira.
Ati: “Twebwe uwo musoro ntawe tugira. Ntabwo ari Ngali yishyuza abo bantu, ahubwo tukimara kubyumva twabishyize mu bashinzwe umutekano kugira ngo bamenye abo bantu abo ari bo.”
Meya abivugaho iki?
Gérald Muzungu uyobora Karongi avuga ko nawe ari bwo acyumva icyo kibazo, akavuga ko bigiye kurebwa neza, hakamenyekana ukuri kwabyo.
Avuga ko icyo kibazo ari icyo gusumana ubushishozi kuko hari ubwo umuntu ashobora kuzana ibishyimbo avuga ko ari ibyo yejeje, ariko mu by’ukuri ari ibyo yaranguye.
Yabwiye Taarifa Rwanda ko mu gihe amaze ayobora Karongi ari bwo acyumva icyo kintu.
Yemeza ko kubera ko iryo soko ari rinini kandi rimaze igihe, hari bamwe bashobora kurirema biyita abaturage bejeje imyaka kandi ari abacuruzi.
Ati: “Nta muturage wejeje ibye ukwiye gusoreshwa. Usora ni usanzwe ufite agasima acururizaho. Icyakora turaje tubyinjiremo turebe neza ibyo ari byo kugira ngo umuturage atazaharenganira.”
Ubusanzwe ibyo abaturage bise ‘umusoro’, ubundi byitwa amahoro atangirwa mu Turere akagenzurwa n’inzego z’ibanze.

