BK Group Plc Yungutse Miliyari 38.4 Frw Mu 2020

BK Group Plc yatangaje ko inyungu yayo mu 2020 yazamutse 3% igera kuri miliyari 38.4 Frw, zivuye kuri  miliyari 37.8 Frw icyo kigo cyungutse mu mwaka wa 2019.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc Dr Diane Karusisi yatangaje ko n’ubwo umwaka ushize warimo ibibazo byinshi kubera icyorezo cya COVID-19 cyatumye abantu bategekwa kuguma mu ngo, banki zo zitigeze zifunga.

Gusa kuba ibikorwa bibyara inyungu byarahungabanye, byanagize ingaruka ku ntego iki kigo cyari cyihaye.

Ati “Ariko byose tubishyize hamwe, banki yashoboye kugira inyungu itari nk’iyo twari twiteze mbere y’iki cyorezo, kuko twari twiteze ko uyu munsi kubabwira ko twungutse miliyari 50 Frw, ariko uyu munsi turababwira ko twungutse miliyari 38 Frw.”

- Advertisement -

“Twizeye ko abanyamigabane bacu babona ko banki yabo bashoyemo imari ikomeye, ifite imbaraga, ifite ingufu, ko no muri iki gihe gikomeye twashoboye gukora.”

BK Group Plc ibumbye ibigo bine by’ubucuruzi birimo Bank of Kigali Plc, BK General Insurance, BK TecHouse na BK Capital Ltd.

Ifite abakozi 1262.

Dr Karusisi yavuze ko mu byatumye iyi banki yitwara neza ku isoko harimo inguzanyo nyinshi yatanze muri gahunda yo kubaka amashuri menshi, aho leta yari yihaye intego yo kubaka ibyumba bishya by’amashuri bisaga ibihumbi 22 n’ubwiherero ibihumbi 32.

Yakomeje ati “Hari ba rwiyemezamirimo benshi begereye banki kugira ngo babone amafaranga yo gukora icyo gikorwa. Ni ibyo byatumye natwe tubona ibikorwa tugatanga izo nguzanyo, kandi abo bantu bishyura neza.”

Dr Karusisi yavuze ko ku mafaranga bakoreshaga mu gutanga serivisi za banki banki yagabanyijweho 11%.

Umuyobozi Ushinzwe Imari muri BK Group Plc Nathalie Mpaka yagize ati “Kubera ko twakomeje gukorana n’abakiliya bacu n’abakozi ba banki cyane cyane mu buryo bw’ikoranabuhanga, twabashije kugabanya ikiguzi byadutwaraga nko mu kumenyekanisha ibikorwa, ibijyanye n’ingendo n’ibindi, ku buryo hari amafaranga menshi twazigamye.”

Mu mwaka wa 2020 Banki ya Kigali yatanze inguzanyo za miliyari 851.1 Frw, bihwanye n’inyongera ya 25% ugereranyije n’umwaka wa 2019. Izo nguzanyo zingana na 35.7% by’izatanzwe ku isoko ry’imari kugeza ku wa 31 Ukuboza 2020.

Ni mu gihe amafaranga yabikijwe n’anakiliya yageze kuri miliyari 790.8 Frw.

Umwaka ushize warangiye BK Group Plc ari cyo kigo k’imari kinini mu gihugu n’umutungo mbumbe wa miliyari 1304.0, bingana na 30.3% by’isoko ry’imari mu gihugu.

Kugeza ku wa 31 Ukuboza 2020 Banki ya Kigali yari ifite abakiliya bato 356.200 n’abakiliya banini 26.000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version