BK Yabaye Banki Ya Mbere Ya EAC Yinjiye Mu Ikoranabuhanga Rya PAPSS

Dr. Diane Karusisi uyobora Bank of Kigali.

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwinjiye mu buryo bwo guhererekanya amafaranga bikozwe n’abaturage b’ibihugu bigize isoko rya Afurika bigakorwa nta vunjisha ribanje kubaho.

Ni ubufatanye Banki ya Kigali izakoranamo n’Ikigo Pan-African Payment and Settlement System (PAPSS), gifite ikoranabuhanga rifasha abakiliya b’iyi banki kohererezanya amafaranga n’abandi bakiliya b’amabanki yo muri Afurika.

Banki ya Kigali ivuga ko ibi biyihesheje kuba iya mbere mu Burasirazuba bwa Afurika ikoresheje ubwo buryo.

N’ubwo ibaye iya mbere muri aka Karere mu kwinjira muri iyo mikoranire, hari ibindi bihugu 150 byabitangiye.

- Kwmamaza -

Abakoze iryo koranabuhanga, bavuga ko rifasha umuntu ugura ibintu na serivisi mu kindi gihugu kitari icye kwishyura mu mafaranga y’iwabo n’uwakira ayo mafaranga akayakira mu ifaranga ry’aho atuye.

Mu gusobanura iyi mikoranire, Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yagize ati: “Umuntu woherereje Amafaranga y’u Rwanda undi uri muri Ghana, amugeraho ari mu ma Cedi (ifaranga ry’icyo gihugu) kandi ntibimusaba kubanza kuyavunjisha mu Madolari cyangwa mu Mayero. Ntibizasaba kandi ko ayo mafaranga abanza guca muri Banki yo muri Amerika cyangwa iy’i Burayi.”

Karusisi avuga ko umuguzi afata amafaranga y’iwabo, atanga urugero rw’amafaranga y’u Rwanda, akagura ibintu muri Nigeria cyangwa muri Kenya, nabo bakayakira mu ifaranga ry’iwabo.

Ni uburyo avuga ko bwihuta, bugatwara amasogonda, bugakoresha icyo bita BK App cyangwa Internet Banking.

Mike Ogbalu uyobora Ikigo PAPSS yemeza ko ririya koranabuhanga ryihuta kandi rigahenduka.

Ati: “…Niba woherereje umuntu uri mu kindi gihugu $ 200, bagukata atarenga $2″.

Ogbalu asanga ubu buryo buzafasha abacuruzi kutitwaza amafaranga menshi mu bikapu ahubwo bakayahererekanya n’abaguzi babo mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Yaba BK yaba na kiriya kigo, buri ruhande ruvuga ko iriya mikorere iri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda zo koroshya imihahiranire mu isoko rusange rya Afurika (AfCFTA).

Mu magambo avunaguye, ubuyobozi bwatangije iri koranabuhanga buvuga ko rifite inyungu ku bakiliya ba za banki ziri muri PAPSS

Buzafasha kwishyurana ako kanya – Amafaranga ahita agera ku muntu ako kanya, bikagirira akamaro abacuruzi n’abantu ku giti cyabo, mu gihe bishyurana cyangwa bafashanya mu bundi buryo.

Igabanuka ry’ikiguzi – Kohereza amafaranga bihendutse kurusha uburyo busanzwe bwo kwishyurana ku rwego mpuzamahanga.

Ubucuruzi butagira imbogamizi – Abantu bashobora kohereza no kwakira amafaranga mu ifaranga ry’iwabo.

Umutekano w’amafaranga mu gihe cyo kwishyurana – Umuntu yemeza amakuru y’uwakira amafaranga mbere yo kuyohereza, bikagabanya amakosa no kwibeshya ku wayohererejwe.

Kohereza amafaranga mu madevize atandukanye – Uretse amafaranga y’ibihugu byo muri Afurika, PAPSS inemera kwishyurana mu Madolari ya Amerika (USD).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version