Minisitiri Wa Singapore Ushinzwe Ubucuruzi Yaganiriye N’U Rwanda Ku Mikoranire

Min Tan ahagararanye na Min Uwamariya

Alvin Tan ushinzwe ubucuruzi n’inganda muri Singapore yaganiriye na Minisitiri Dr. Valentine Uwamariya ushinzwe ibidukikije muri Guverinoma y’u Rwanda, batinda ku mikoranire igamije iterambere ritangiza ibidukikije.

Muri icyo kiganiro hari Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije, REMA,  Madamu Juliet Kabera na mugenzi we ushinzwe ikigega giteza imbere imishinga y’ibidukikije, Rwanda Green Fund, Madamu Mpinganzima Teddy Mugabo.

Madamu Mpinganzima Teddy Mugabo.

Ubufatanye bw’u Rwanda na Singapore buzarugirira akamaro kanini kuko iki gihugu cyo mu Majyepfo ya Aziya kizwiho gufata neza ibidukikije no kubibyaza amafaranga.

Minisitiri Tan amaze iminsi mu Rwanda mu nama mpuzamahanga yiga ku iterambere ryo gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rw’imari yitwa Fintech Forum 2025.

- Kwmamaza -

Ari mu b’ingenzi bafashe ijambo mbere y’uko Perezida Kagame atambutsa irye ryo kuyifungura ku mugaragaro.

Minisitiri AlvinTan

Mu gihe mu Rwanda haba ikigo REMA( Rwanda Environment Management Authority), muri Singapore haba Inama nkuru yita ku bidukikije bita Singapore Environment Council.

Intego y’iki kigo cyo muri Singapore ni ugushyiraho politiki zo kurengera ibidukikije hagamijwe ko biba isoko y’imibereho myiza y’abaturage no kuzanira igihugu amadovize.

Ku rubuga rw’iki kigo handitse ko intego yacyo ari ugutuma imihindagurikire y’ikirere itaba imvano y’ibyago bikomeye bigera ku baturage.

Haba hagamijwe kandi ko Politiki zo kwita ku bidukikije zikorwa mu buryo buha abantu imirimo, ikabateza imbere kandi ikabyarira igihugu  amafaranga.

Singapore, mu rwego rwo gukundisha abana ibidukikije, buri mwaka ikoresha amarushanwa mu guhanga imishinga irengera ibidukikije haba mu gihe cya vuba no mu kirambye.

Ayo marushanwa bayita School Green Awards.

Umwaka wa 2024 warangiye hahiganwe amashuri 300.

Ku rwego rw’igihugu naho haba amarushanwa manini kurushaho bita

Singapore Environmental Achievement Awards (SEAA).

Abantu bakuru babishaka bakora imishinga migari, igakorwa hashingiwe ku mirongo migari Leta iba yagennye.

Baba bafite uburenganzira bwo gutekereza politiki babona ko zakoreshwa na Leta mu kwita ku bidukikije muri rusange, bakavuga ingengo y’imari babona ko yazakoreshwa ngo zigere ku ntego.

Abahiganwa kandi bakora na Politiki z’ubukungu, bakerekana uko ziramutse zishyizwe mu bikorwa zabyara amafaranga kandi zitabangamiye ibidukikije.

Imikorere nk’iyo iha abaturage kugira uruhare muri Politiki y’igihugu, bakabikora bisanzuye bityo imyanzuro ubuyobozi buzafata mu guteza igihugu imbere ikazishimirwa na benshi.

Umwe mu mishinga ikomeye twatangaho urugero ni uwo guhinga mu mujyi, Urban farming.

Leta ya Singapore, ifatanyije n’abikorera ku giti cyabo, yatangije ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage guhinga ku bisenge, guhinga hafi y’imiferege imanura amazi no guhinga mu nkengero z’amadarajya.

Ni ubuhinzi by’ibiribwa bikura bidakeneye amazi menshi cyane cyangwa izuba ryinshi.

Bisanzwe bizwi ko ibimera byinshi bikenera izuba kugira ngo bikure neza.

Ubuhinzi bwo mu bice by’umujyi bifasha Leta gukoresha neza ubutaka bwose ifite bityo n’umusaruro ukiyongera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version