Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Robert Kyagulanyi.

Robert Kyagulanyi usanzwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda yatangaje ko ateganya ‘kongera’ kwiyamamariza kuyobora Uganda.

Ayo matora azaba mu mwaka wa 2026, akazahangana na Perezida Yoweli Museveni wagiye k’ubutegetsi mu mwaka wa 1986.

Kyagulanyi wamamaye ku izina rya Bobi Wine kuko asanzwe ari umuhanzi, avuga kwiyamamaza kwe kuzaba kugamije ko abaturage bishyira bakizana.

Ibyo ni bimwe mu byo aherutse kubwira Ibito Ntaamakuru by’Abongereza, Reuters.

- Kwmamaza -

Ati “Nagaragarije abagize itsinda ryanjye ko mpari kubera bo. Kwitabira amatora kwanjye  bizaba umwanya mwiza wo guharanira ko abaturage bishyira bakizana.”

Mu mwaka wa 2021 nabwo yariyamamaje ariko aratsindwa, akaba yari ahagarariye ishyaka rye yise National Unity Platform.

Nyuma yo gutsindwa, yatangaje ko yibwe amajwi, ndetse muri icyo gihe hari benshi mubo bafatanya mu ishyaka bafunzwe abandi bakorerwa ibyo we n’abandi bise ihohoterwa.

Akunze kumvikana avuga ko abaturage ba Uganda batisanzura, bahohoterwa, kandi bagakorerwa iyicarubozo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version