Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Kimwe mu byemeranywaho n’abahanga ko byerekana ko umuntu yatangiye gusaza ni ukudashobora guhagarara k’ukuguru kumwe byibura amasogonda 10.

Bavuga ko iyo udashobora kubikora kandi utasinze, biba bigaragaza ko umubiri wawe uba washaje, bikaba icyerekana ko hari ibice byawo bitagifite ubushobozi byahoranye ukiri ‘muto’.

Umuhanga witwa Clayton Skaggs avuga ko abantu bafite cyangwa barengeje imyaka 40 y’amavuko ari bo batangira kubura ubugenge bwo guhagarara k’ukuguru kumwe.

Mu mwaka wa 2024, bagenzi be bo mu kigo Mayo Clinic cyo muri Amerika bakoze ubushakashatsi basanga iyo umuntu ufite iriya myaka ariko akaba ashobora guhagarara k’ukuguru kumwe burya aba ari ‘gusaza’ neza.

- Kwmamaza -

Ikindi abahanga bavuga ko kiyongera ku bitera abantu bagejeje iriya myaka batabasha guhagarara k’ukuguru kumwe ni ibilo byinshi.

Ibyo bilo bizamurwa ahanini no kudakora imyitozo ngororamubiri, bigatuma imibiri yabo ibika ibinure.

Indi ngingo ibitera ni uko abantu bagera aho ntibakunde gusoma ngo bagire ubwonko butyaye.

Mu gusaza kandi hazamo na bimwe mu bimenyetso by’indwara nka diyabete, indwara zifata mu bujana, iyitwa Pakinson, Alzheimer n’izindi…zose zikagira ibibazo ziteza umuntu ntashobore guhagarara yemye ndetse no k’ukuguru kumwe bikarushaho kwanga.

Ubusanzwe guhagarara k’ukuguru kumwe ufunze amaso ni ikizamini gikomeye cyane.

Gusa ubishoboye aba yerekanye ko ubuzima bwe mu by’ukuri hari ukuntu buhagaze neza.

Guhagarara wemye burya bishingiye ku mikoranire inoze hagati y’amaso, amatwi, mu bujana(aho ingingo zihurira), uko imikaya isusiye ndetse n’ubwonko.

Umuntu ufite cyangwa urengeje imyaka 40 rero imikorere n’imikoranire y’izi ngingo itangira kugenda irandaga.

Umuhanga Padgett yabwiye National Geographic ati: ” Nk’uko umuntu azana iminkanyari ku isura n’ahandi inyuma ku mubiri we,  ni nako imbere mu mubiri n’aho hazana iminkanyari”.

Ku rundi ruhande ariko, avuga ko hari icyakorwa ngo abantu bahangane nabyo.

Ibyo ni ugukora imyitozo ngororamubiri no gukoresha ubwonko cyane cyane binyuze mu gusoma no kwandika.

Abantu bagirwa inama yo gukoresha ingingo zabo bakagendesha amaguru, abantu bakagerageza kugenda bahetse ibikapu birimo ibintu biremereye mu rugero runaka kugira ngo amaguru yabo n’uruti ry’umugongo bikore.

Abahanga batanga Inama kandi yo gukunda gukina imikino isaba ubwonko gutekereza nka dame, igisoro n’indi.

Ni byiza kwiga ururimi rw’amahanga cyangwa se kuvuga urwo uzi, ukagerageza gukoresha inyunguramagambo nyinshi kugira ngo urushaho gutyaza ubwenge.

N’ubwo akenshi abantu bakuru baba batakigira amatsiko yo kumenya byinshi nk’uko bimeze ku bana, ku rundi ruhande amatsiko ni meza mu gutuma ubwonko bwibaza kandi bugashaka ibisubizo ku bibazo bikomeye.

Ku byerekeye kugenda n’amaguru, Taarifa Rwanda yigeze kugira abasomyi inama yo kugenda kinyumanyuma kuko uretse no kuba bisaba ubwonko gutekereza neza no gutuma umuntu yigengesera, bituma imikaya myinshi ikorera icyarimwe.

Uzarebe icyo wakora kugira ngo umubiri wawe uhore uregeye, ubwonko bwawe buhore bukeba!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version