Bola Tinubu Arahabwa ‘Amahirwe’ Yo Kuyobora Nigeria

Ibyo imibare y’ibyavuye mu matora ya Perezida wa Nigeria biri kwerekana kugeza ubu( taliki 28, Gashyantare, 2023) birerekana ko Bola Tinubu ari we uri imbere. Asanzwe aba mu ishyaka riri k’ubutegetsi.

Ahanganye na Atiku Abubakar wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse na Peter Obi wo mu ishyaka ry’abakozi,  Labour Party.

Abaturage ba Nigeria bafite icyizere ko uzasimbura Muhammadu Buhari azagarura amahoro mu gihugu kimaze iminsi cyarabujijwe amahwemo n’abakora iterabwoba bashamikiye mu buryo runaka kuri Boko Haram.

N’ubwo ari cyo gihugu cya mbere gikize muri Afurika, Nigeria ifite ikibazo cy’ubukungu budasaranganyijwe mu baturage benshi, bigatuma bake bikubira byinshi, bigakenesha benshi.

- Advertisement -

Ni ngombwa kuzirikana ko Nigeria ari cyo gihugu cya mbere gituwe n’abaturage benshi muri Afurika kuko bagera muri miliyoni 230, muri abo abitabiriye amatora y’Umukuru w’igihugu bakaba bagera kuri miliyoni 100.

Indorerezi muri aya matora zivuga ko muri rusange yaranzwe n’umutuzo.

Ku rundi ruhande ariko, hari aho abantu basakije ibiro by’amatora bituma impapuro zimwe zangirika kandi ibarura ry’amajwi rikomwa mu nkokora.

Mu ntara 36 zigize Nigeria, izimaze kubarurwa ni 16, Tinubu akaba yaratsinze muri esheshatu, Abubakar atsinda muri eshanu n’aho Obi atsinda muri eshatu.

Tinubu amaze kubarirwa amajwi miliyoni 3.8,  Abubakar yabariwe amajwi 3 n’aho Obi yabariwe amajwi 1.6.

Ni ibitangazwa na Komisiyo y”amatora ya Nigeria yitwa INEC .

Yakubu Mahmood, Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Nigeria

Biteganyijwe ko ibyavuye mu matora mu gihugu hose biri butangazwe by’agateganyo kuri uyu wa Kabiri taliki 28, Gashyantare, 2023.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version