Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bola Tinubu Arahabwa ‘Amahirwe’ Yo Kuyobora Nigeria
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Bola Tinubu Arahabwa ‘Amahirwe’ Yo Kuyobora Nigeria

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 February 2023 7:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibyo imibare y’ibyavuye mu matora ya Perezida wa Nigeria biri kwerekana kugeza ubu( taliki 28, Gashyantare, 2023) birerekana ko Bola Tinubu ari we uri imbere. Asanzwe aba mu ishyaka riri k’ubutegetsi.

Ahanganye na Atiku Abubakar wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse na Peter Obi wo mu ishyaka ry’abakozi,  Labour Party.

Abaturage ba Nigeria bafite icyizere ko uzasimbura Muhammadu Buhari azagarura amahoro mu gihugu kimaze iminsi cyarabujijwe amahwemo n’abakora iterabwoba bashamikiye mu buryo runaka kuri Boko Haram.

N’ubwo ari cyo gihugu cya mbere gikize muri Afurika, Nigeria ifite ikibazo cy’ubukungu budasaranganyijwe mu baturage benshi, bigatuma bake bikubira byinshi, bigakenesha benshi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ni ngombwa kuzirikana ko Nigeria ari cyo gihugu cya mbere gituwe n’abaturage benshi muri Afurika kuko bagera muri miliyoni 230, muri abo abitabiriye amatora y’Umukuru w’igihugu bakaba bagera kuri miliyoni 100.

Indorerezi muri aya matora zivuga ko muri rusange yaranzwe n’umutuzo.

Ku rundi ruhande ariko, hari aho abantu basakije ibiro by’amatora bituma impapuro zimwe zangirika kandi ibarura ry’amajwi rikomwa mu nkokora.

Mu ntara 36 zigize Nigeria, izimaze kubarurwa ni 16, Tinubu akaba yaratsinze muri esheshatu, Abubakar atsinda muri eshanu n’aho Obi atsinda muri eshatu.

Tinubu amaze kubarirwa amajwi miliyoni 3.8,  Abubakar yabariwe amajwi 3 n’aho Obi yabariwe amajwi 1.6.

- Advertisement -

Ni ibitangazwa na Komisiyo y”amatora ya Nigeria yitwa INEC .

Yakubu Mahmood, Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Nigeria

Biteganyijwe ko ibyavuye mu matora mu gihugu hose biri butangazwe by’agateganyo kuri uyu wa Kabiri taliki 28, Gashyantare, 2023.

TAGGED:AmatoraNigeriaPerezida
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibintu 10 Bidasanzwe Mu ‘Mushyikirano 2023’
Next Article Umutekano W’u Rwanda Urakajijwe Ku Mipaka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbumenyi N'Ubuhanga

Inzoka Yitwa Cobra Ni Inyamaswa Iteye Ite?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?