Ibintu 10 Bidasanzwe Mu ‘Mushyikirano 2023’

Umushyikirano w’umwaka wa 2023 ubaye hari hashize imyaka ibiri utaba kubera ibibazo COVID-19 yateje.

Abayobozi muri za Minisiteri basubiza ibibazo bya Barore ku byagarutsweho muri uyu mwiherero

Waranzwe n’ibintu byinshi ariko bishingiye ku bibazo n’ibitekerezo byatanzwe n’abawitabiriye ku munsi wawo wa mbere.

1.Abanyarwanda biyongereyeho Miliyoni 2 mu myaka icumi:

Youssuf Murangwa uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare yatangaje ko mu ibarura rusange ryakozwe mu mwaka wa 2022 basanze Abanyarwanda bariyongereyo miliyoni 2 mu gihe cy’imyaka 10.

- Advertisement -

Murangwa avuga kandi ko icyizere cyabo cyo kubaho kiyongereye kuko ubu kigeze ku myaka 69.

Abanyarwanda biyongereyeho miliyoni 2 mu myaka icumi

Ikindi ni uko abagore ari bo benshi ugereranyije n’abagabo kuko bafite 51.5%.

2.Ubucuruzi n’imari

Muri Diaspora babajije niba imikoranire hagati ya Kigali International Financial Center itanozwa kugira ngo ababa mu mahanga bakorane nayo bitabagoye.

Umwe muri bo ati: “ Bazadusure batugezeho amakuru  tumenye uko twebwe ababa mu mahanga twagira uruhare mu ishoramari mu gihugu cyacu.”

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko icyo ari icyifuzo cyiza kandi ko Leta izakora ibishoboka ikabagereho binyuze mu biganiro bazakorana mu buryo bw’ikoranabuhanga.

3.One Stop Center

Umunyemari Denis Karera yabajije impamvu hadashyirwaho ahantu hamwe abacuruzi bajya bahuriza ubusabe bwabo kugira ngo babone uko binjira mu isoko ry’Afurika.

Perezida Paul Kagame yunze murye nawe abaza ubuyobozi bwa RDB impamvu iyo One Stop Center atajyaho.

Clare Akamanzi yasubije ko hari aho yatangijwe ariko ntibyanyura Perezida Kagame kuko politiki ya One Stop Center yagenewe ibigo byose bitanga serivisi mu rwego rwo kwirinda gusiragiza abazishaka.

Perezida Kagame yabajije Clare Akamanzi impamvu One Stop Center idakora hose

Akamanzi yageze aho asaba imbabazi, avuga ko icyo bagiye kugikosora vuba bishoboka.

4.Ikoranabuhanga

Denis Karera kandi yavuze ko kuba murandasi ihenze kandi n’ihari ikaba icikagurika, ari ibintu bihombya ba rwiyemezamirimo.

Denis Karera

Denis Karera yavuze ko murandasi ihenda bikadindiza imikorere y’abayikenera.

Mu kugerageza kugisubiza, Minisitiri w’ikoranabuhanga Paula Ingabire yavuze ko ‘koko’ igiciro kiremereye Abanyarwanda benshi.

Icyakora avuga ko ngo bavuganye n’abo mu bihugu bikora ku mazi(ari naho internet nyinshi icishwa) ngo barebe uko batuma igiciro cyayo mu Rwanda kigabanuka.

Icyakora Perezida Kagame we yatinze ku mpamvu ituma na internet ihari nayo icikagurika.

Minisitiri Ingabire yavuze ko kugira ngo ikibazo cya murandasi icikagurika kizakemuke neza, bizaba byatunganye muri Mata, 2024 ariko Perezida Kagame asanga icyo gihe ari kirekire ndetse abaza impamvu ibitera.

Minisitiri Ingabire Paula yabuze ibisubizo binyuze Perezida Kagame

Ibisobanuro Ingabire Paula yahaye Perezida Kagame ntibyamunyuze, asaba ko hakorwa ibishoboka byose inzego zigakorana, ikibazo kigakemuka bidasabye umwaka utaha.

Minisitiri Ingabire ati: “ Ni ikibazo ku ruhande rwacu…”

5.Ubworozi

Umuturage w’i Gicumbi yabwiye Perezida Kagame ko boroye inka zirabyara zirakamwa ariko ababakusanyiriza amata barabambura.

Yavuze ko bambuwe arenga Miliyoni Frw 300.

Umuturage yavuze ko bahaye abantu amata ntibishyurwa

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Ildephonse Musafiri yavuze ko icyo kibazo bakizi.

Ati: “ Abajura babibiye amafaranga bamaze gufatwa bashyikirijwe ubutabera, ubu icyo turi gukora ni ukureba aho bayashyize, tukabishyuriza tukayasubiza abaturage.”

6.Ubuzima

Umuturage w’i Busasamana muri Rubavu yavuze ko hari ivuriro ridafite aho ababyeyi babagirwa iyo bagiye kubyara.

Uwo muturage avuga kandi ko nta hantu bagira bavura amenyo.

Ati: “ Nyakubahwa Perezida wa Repubulika turasaba ko mwadufasha wenda tukabona abadogiteri badufasha muri izo serivisi.”

Yasabye ko bahabwa ibitaro hafi yabo

Avuga ko kuva ku ivuriro rya Busasamana kugera ku bitaro bya Gisenyi hari intera ndende bityo ubwo bufasha bwatuma batazavunika bajya kwivuza kure.

Minisitiri w’ubuzima  Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko ‘koko’ ikigo nderabuzima cya Busasamana kiri mubigira abarwayi benshi.

Avuga bagifitiye gahunda yo kugishakira umuganga n’ibindi bikoresho mu rwego rwo kuyongerera ubushobozi.

7.Ubwikorezi

Undi muturage yabajije ku kibazo cya transport itaranoga, abantu bagitonda umurongo muremure bategereje imodoka.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo,  Uwase Patricia yasubije ko mu minsi yatambutse kiriya kibazo cyari kiremereye kurushaho ariko ko muri iki gihe kiri gushyirwa mu murongo.

Avuga ko Leta ifite gahunda yo kugura izindi modoka mu rwego rwo kugabanya uburemere bw’icyo kibazo.

Avuga ko hari imodoka zirenga 300 ziri hafi kuzanwa by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Uwase Patricie avuga ko batarabona aho bazigura n’ubwo bamaze kwegeranya amafaranga yo kuzigura.

Ngo zizahagera mu mezi atatu ari imbere.

8.Umunyamakuru Barore yasabwe kwigisha abayobozi Ikinyarwanda

Ubwo Minisitiri Paula Ingabire yagiraga icyo avuga ko bya murandasi, yakoresheje ijambo ryitwa ‘kwimbika, Perezida Kagame avuga ko iryo jambo atari ari Ikinyarwanda, ahubwo ko rishobora kuba ari ‘ururimi rw’abaturanyi.’

Yasabye Cleophas Barore wari umusangiza w’amagambo kuzigisha abayobozi imvugo iboneye y’Ikinyarwanda y’uko nta ‘amanama’ abaho habaho inama, ko mu Kinyarwanda bavuga ‘Ntabwo’ aho kuvuga ‘Ntago’…

Barore yabwiye Umukuru w’igihugu ko hari ubwo babwira abayobozi ko izo mvugo zidakwiye, bo bagasubiza ko ari ikibazo cy’amateka umuntu yakuriyemo.

Perezida yasubije ko amateka adakwiye guherana umuntu, ko igihe kigera ibintu bigahinduka.

9.Rwanda Day izabera muri Afurika

Umwe mu baturage waje aturutse muri Malawi yasabye Perezida Kagame ko hazarebwa niba muri Rwanda Day izakorwa nyuma ya COVID-19 yazabera muri Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko bizasuzumwa ikorerwe muri kimwe mu bihugu by’Afurika.

10.Akamanzi yajijinganyije ku myaka RDB imaze ishinzwe.

Perezida Kagame yabajije Clare Akamanzi igihe RDB imaze igiyeho, undi avuga ko ari 10 ariko Perezida Kagame amubajije niba ari yo gusa undi arajijinganya.

Clare Akamanzi mu Nama y’Umushyikirano ya 2023

Clare Akamanzi yaje kwigarura avuga ko imaze imyaka 12.

Mu magambo avunaguye ibi nibyo byaranze umunsi wa mbere w’Inama y’Umushyikirano watangijwe kuri uyu wa Mbere taliki 27, Gashyantare, 2023.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version