DRC Ifunze Abanyamulenge Benshi Ibita Abanyarwanda

Abaturage benshi ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge batawe muri yombi bashinjwa kuba Abanyarwanda.

Bisa n’aho kuba Umunyarwanda muri iki gihugu ari icyaha kubera ko abafunzwe bagize urutonde rurerure kandi nta kindi kindi bashinjwa kidafite aho gihuriye no kuba Umunyarwanda.

Abatangaje ruriya rutonde barushyize hanze nyuma gato y’uko Perezida wa DRC Antoine Felix Tshisekedi avugiye ijambo imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu i Geneve mu Busuwisi ku wa Mbere taliki 27, Gashyantare, 2023.

Mu ijambo rye yeruye ko mu gihugu cye uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa mu buryo busesuye.

- Advertisement -

Yabwiye abamwumvaga ko u Rwanda rwitwaza ko hari abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi batotezwa hamwe n’uko FDLR ikorana n’igisirikare cya Congo kugira ngo rubone uko rutera DRC.

Yemeza ko kuva ageze ku butegetsi yakemuye ibibazo bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, afunga gereza zose zafungirwagamo abantu mu buryo butemewe n’amategeko.

Ati: “Nta muntu uzira uko yavutse cyangwa ngo ahohoterwe kubera ibitekerezo bye bya politiki”.

Nyuma y’ibyo, Abanyamulenge basohoye urutonde rugizwe n’abo muri ubwo bwoko bavuga ko bafunzwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi  bazira uko bavutse.

Bagaragaza ko bariya bantu bafunzwe mu bihe bitandukanye, bamwe bakatirwa n’inkiko, abandi baracyafunzwe nta na dosiye bakorewe.

Uretse kuba bitwa Abanyarwanda, bikaba ari cyaha cyiza ku mwanya wa mbere, hiyongeraho ko bahurira ku cyaha cyo ‘kwinjira mu mitwe yitwaje intwaro’.

Muri abo harimo abasivili n’abasirikare bo mu rwego rwa Ofisiye mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Abo ni  Colonel Mahoro Ruterera, Major Musanga Olvier ufingiye muri gereza ya Makala na Major Bicunda Olivier wafatiwe i Kasaï nawe ufingiwe mu gereza ya Makala i Kinshasa.

Irindi tsinda rigizwe na Alexandre Makimbi Nsanzabaganwa,  Ngendahayo Kinyamahoko Toussaint, Mukiza Kabano Essie, Nyanduhura Chantal ndetse na Ndabaramiye Rwizihiro Michael nabo bafungiwe i Kinshasa.

Abandi ni Ngirumuvugizi Héritier na Mujyanama Bienvenue bari abashumba b’inka bafatiwe muri Maindombe ku wa 4 Ugushyingo 2022  bafungiye i Makala.

Haravugwa Mugabe Sebi William wagizwe umwere ku wa 1 Werurwe 2022 kubyaha yashinjwaga ariko akaba agifunzwe.

Urutonde ririho  Serugo Mugenza Magistrat wakatiwe imyaka itanu y’igifungo muri gereza ya Angenga muri Equateur, Ngoma Rushimangabo Aimable, Ndakize Birama Herman na Ruberwa Livington Eric bakatiwe imyaka itatu, bose bakaba bafungiwe muri gereza ya Ndolo.

Bafatiwe i Uvira mu kibaya cya Ruzizi, bashinjwa gushaka kugira uruhare mu mutwe w’inyeshyamba ariko bo  bakabikana.

Hari abasivili babiri batawe muri yombi ku ya 07 Ugushyingo 2022 i Kamituga muri Mwenga bazira gusa kubona, muri telefone zabo harimo ifoto y’umusirikare witabye Imana.

Bafungiwe muri gereza nkuru ya Bukavu.

Havuzwe itsinda ry’abantu 11 bafungiwe i Ndolo, hafi ya bose ni abanyeshuri bafatiwe mu misozi ya Kaziba bagiye gusura ababyeyi babo i Rurambo na Kahololo muri Uvira.

Abo bose bashinjwe kwinjira mu mitwe yitwaje intwaro, kugeza ubu bakatiwe hagati y’imyaka 15 na 20.

Uwitwa Bigina Bititi Alexandre na Rwizihirwa Ngirumuvugizi bafungiwe i Ndolo.

Hari itsinda rigizwe n’Abanyamulenge 25 barimo abakatiwe kuva ku myaka 20 n’igifungo cya burundu.

Abatangajwe ni ababashije kumenyekana mu gihe bamwe bafungiwe muri za Kasho z’ibanga z’inzego zishinzwe umutekano.

Abanyamulenge bagaragaza ko mu bihe bitandukanye bakorerwa ubwicanyi, amatungo agasahurwa abandi bagatwikirwa.

Urutonde rwatangajwe na UMUSEKE.RW rugaragaraho Abanyamulenge bakabakaba 50 bafunzwe bitwa ko ari Abanyarwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version