Bolivia: Haburijwemo Coup d’Etat

Polisi ya Bolivia yafashe abantu bari bagiye guhirika ubutegetsi bwa Boliviia.

Abo bantu bari bazindutse bagana aho Ibiro by’Umukuru w’igihugu biherereye mu Murwa mukuru La Paz.

Abapolisi hamwe n’abasirikare bahururanye imodoka z’intambara zikomeye bazijyana mu bice bituwemo n’abayobozi bakuru.

Uhagarariye abashakaga guhirika ubutegetsi witwa Gen Juan José Zúñiga yabwiye BBC ko bakoze biriya bashaka ko Demukarasi mu gihugu itsimbatara.

- Advertisement -

Perezida wa Bolivia witwa Arce yavuze ko abagerageje kumuhirika bakoze nabi kuko igihugu kitakwemera ko abantu bacyo bapfa bazira abagome.

Arce yahise atangaza ko agiye guhindura ubuyobozi bw’ingabo.

Ibiro by’Umushinjacyaha mukuru byatangaje ko byatangije iperereza kuri iyo coup d’etat.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version