Ikigo Groupe Bolloré gikomeye cyane cyo mu Bufaransa cyaba kiri mu rugendo rwo kugurisha ubucuruzi bwacyo muri Afurika bunyuzwa muri Bolloré Africa Logistics, nk’uko ikinyamakuru Le Monde cyabitangaje.
Icyo kigo kinakorera mu Rwanda guhera mu 1965 binyuze muri Bolloré Logistics Rwanda, gifasha mu bwikorezi bw’imizigo mu buryo bwo kuyitwara no kuyibika.
Amakuru avuga ko Bolloré ishaka gushyira imbaraga nyinshi mu bucuruzi bujyanye n’itumanaho, cyane ko naho ifitemo izina rikomeye.
Mu bigo bibarizwa muri Groupe Bolloré harimo Bolloré Logistics, Bolloré Africa Logistics, Bolloré Energy, Blue Sysyems, ndetse kugeza mu mwaka ushize yari ifite 27% muri Vivendi, ikigo kibumbiye hamwe ibindi byinshi.
Muri Vivendi habarizwamo Groupe Canal+ ikomeye mu gucuruza serivisi z’amashusho ya televiziyo, Universal Music Group ikora ibijyanye n’umuziki, Havas ifasha mu itumanaho, Editis ifasha mu bwanditsi na Gameloft ikora ibijyanye n’imikino yo kuri telefoni ngendanwa.
Le Monde yatangaje ko Bolloré yahaye akazi banki y’uburuzi ya Morgan Stanley ngo isesengure ibijyanye n’abashobora kugura ibikorwa bya Bolloré Africa Logistics.
Mu bigo byakomojweho harimo CMA CGM yo mu Bufaransa, Maersk yo muri Denmark, Dubai Ports World yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Cosco Shipping yo mu Bushinwa.
Bolloré Africa Logistics ikorera mu bihugu 47, ikagira abakozi hafi 21,000. Ikorera ku byambu 42 n’ahantu 16 haruhukira amakontineri muri Afurika yo hagati n’Iburengerazuba, ikagira n’ibindi byambu ariko byo ku butaka.
Kugeza ubu ibijyanye n’itumanaho byihariye 80% by’inyungu ya Bolloré.
Gusa Le Monde yatangaje ko icyemezo cya nyuma ku kugurisha ibikorwa bya Bolloré Africa Logistics kitarafatwa.
Iki cyemezo cyaba gifashwe nyuma y’amezi umunani Bolloré ihamijwe uruhare mu byaha bya ruswa muri Togo, ibirego Vincent Bolloré ubwe anakurikiranywemo.
Ibikorwa bya Bolloré Africa Logistics muri Afurika bibarirwa agaciro kari hagati ya 2 – 3 z’amayero.