Bongeye Gusaba Ko Inyandiko Z’Urukiko Rwahoze i Arusha Zizanwa Mu Rwanda

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi bakora mu nzego z’ubutabera mu Rwanda bavuga ko bikwiye ko inyandiko z’uko imanza zaburanishirijwe mu cyahoze ari Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho u Rwanda zazanwa mu Rwanda.

Bisabwe nta gihe kinini gishize ubuyobozi bw’Urwego rwashyiriweho kuburanisha imanza zahoze ziburanishwa n’urukiko rw’i Arusha buhawe umuyobozi mushya ari we Graciela Gatti Santana wasimbuye Carmel Agius wavuye muri izi nshingano mu mwaka wa 2019 nk’uko The New Times yabyanditse.

Umucamanza Judge Graciela Gatti Santana ukomoka muri Uruguay yashyizweho n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ku wa Mbere taliki 27, Kamena, 2022.

Graciela Gatti Santana

Bifuza ko inyandiko zifatika zitari iz’ikoranabuhanga zikubiyemo ibyabaye mu iburanisha ry’abahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi zazanwa zikabikwa mu Rwanda.

- Advertisement -

Ubuyobozi bwa ruriya rwego bwo ruvuga ko rwashyizeho uburyo bwo kubika mu buryo bw’ikoranabuhanga amakuru ari muri ziriya nyandiko kugira ngo ubishatse wese aho ari hose ashobore kuzayasoma.

N’ubwo nabyo ari byiza, ariko mu Rwanda hari abavuga ko n’impapuro zisanzwe zanditsweho ibikubiye muri ziriya manza byazanwa  i Kigali bikahabikwa kuko byose bivuga ku mateka n’ubutabera by’Abanyarwanda n’isi muri rusange.

Muri iki gihe amakuru akubiye muri ziriya nyandiko abitswe i Arusha muri Tanzania, mu nyubako zituranye n’aho icyahoze ari Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga.

Hari umuhanga mu by’amategeko mpuzamahanga witwa Jean Damascène Ndabirora Kalinda uvuga ko gushyira ziriya nyandiko mu buryo bw’ikoranabuhanga ubwabyo bidahagije ku Banyarwanda bafite amateka azikubiyemo.

Yabwiye The New Times ati: “ Igihe gicyemura byinshi. Ntawari uzi ko ziriya nyandiko zizashyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ikindi ni uko ruriya rwego rwasigariyeho Urukiko rw’Arusha rutazahoraho. Ntawamenya kandi ibyo igihe kiduhishiye kuko hari ubwo Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi kazemeza ko ziriya nyandiko zazanwa mu Rwanda!”

Impamvu yatanzwe kenshi n’Umuryango w’Abibumbye binyuze muri ruriya rwego rwasigariyeho imirimo yahoze ikorwa n’Urukiko rw’i Arusha ni uko ngo amakuru ari mu nyandiko z’imanza zaburanishirijwe yo  harimo imyirondoro yuzuye y’abatanze ubuhamya muri ziriya manza.

Abo batangabuhamya bivugwa ko bari kurindwa ni abari batanzwe n’ubushinjacyaha biganjemo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Kalinda we avuga ko iyo itaba impamvu ikomeye yatuma u Rwanda rwimwa ziriya nyandiko.

Yemeza ko abo UN ivuga ko irindira umwirondoro ari Abanyarwanda baba mu Rwanda kandi, kuri we, ntabwo Umuryango w’Abibumbye warinda Abanyarwanda kurusha ubuyobozi bw’u Rwanda ubwabwo.

Asanga amateka y’u Rwanda n’amasomo yayo ari byo byafashije kandi bizakomeza gufasha Abanyarwanda mu nzira y’ubwiyunge n’iterambere barangamiye.

Inyandiko ziri mu bubiko bwa ruriya rukiko uzitondekanyije zareshya n’ibilometero bine.

Amakuru azikubiyemo yatanzwe mu gihe cy’amasaha ibihumbi 26, atangwa n’abatangabuhamya 3,200 batanzwe ubuhamya mu minsi 6000.

Muri izi nyandiko kandi harimo izindi zikubiyemo ibyo abayobozi bakuru muri Guverinoma y’Abatabazi bohererezanyaga hagati yabo ndetse no hagati y’abo n’abandi bantu bakomeye haba muri UN no mu bindi bihugu.

Ni inyandiko zigize kimwe mu bihe byaranze amateka y’u Rwanda k’uburyo zibitswe mu Rwanda byaba ari umutungo warwo w’agaciro kanini kandi uzafasha abarutuye kumenya amateka ndetse n’abandi bo hirya no hino ku isi bashaka kuyamenya bakaza kuyigira mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version