Aributsa Bagenzi Be Akamaro Ko Kureka Inzoga Bakiga

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Bigirimana Patrick

Umunyeshuri wabaye uwa mbere mu Rwanda mu bigaga amashuri yisumbuye mu by’ubukerarugendo n’amanota 93% witwa Bigirimana Patrick avuga ko ibiyobyabwenge bitatuma ugira icyo ugeraho.

Yabwiye Taarifa Rwanda ko kuba uwa mbere mu gihugu mu masomo ayo ari yo yose bisaba kugira intego, zikagufasha kugira ibyo wigomwa, ugamije kugera ku bifite uburemere kurushaho.

Ubwo we na bagenzi be bafashijwe mu myigire yabo n’ikigo Root Foundation bahemberwaga imyitwarire iboneye, yavuze ko imibereho igoye yakuriyemo itari bumwemerere kugera kuri byinshi iyo atagira imikorere iri ku murongo, izira ibiyobyabwenge.

Yigaga muri Muhabura Polytechnic Integrated College cyo muri Musanze.

Ati: “Kurangira amashuri yisumbuye ntibyari binyoroheye ariko kugisha inama abayobozi no gushyiramo umuhati, ukumva inama ugirwa n’abarezi n’abayobozi nibyo byamfashije.”

Avuga ko iyo umuntu arangije amashuri yisumbuye, ataba arangije kwiga ahubwo aba asa n’ubitangiye kuko kwihugura no kumenya byinshi burya ari aho bitangirira.

Amashuri abanza yayize kuri Groupe Scolaire Gisozi I afashwa mu myigire ye n’Umuryango Root Foundation, umufasha kubona amafaranga y’ishuri n’ibikoresho by’ishuri.

Bigirimana avuga ko iyo abakiri bato batangiye kunywa ibiyobyabwenge biba bisibira amayira.

Yemeza ko kubinywa bituma urugiro rw’ingenzi mu gutuma ibintu bikorwa neza ari rwo ubwonko, rwononekara kandi bikaba mu gihe umuntu akiri muto, aho aba agomba kwiharurira inzira y’ejo hazaza.

Ati: “Biratudindiza cyane bikavangira imitekerereze yacu. Kandi bigatuma tutagera ku ntego twifuza.”

François Dunia uyobora Umuryango Root Foundation avuga ko gufasha abana bataye ishuri cyangwa abari bari mu nzira yo kurivamo byagiriye akamaro abo bana.

Ubusinzi mu miryango n’amakimbirane agendana nabwo bitera abana bamwe kubura ibikoresho by’ishuri n’ibindi nkenerwa ngo umwana akomeze kwiga, akaba yarivamo.

Iyo hagize uburyo buboneka bwo gukumira ko ibyo biba, bituma uwo mwana adatakaza uburyo bwo gukomeza kwiga.

Dunia yabwiye Taarifa Rwanda ko abana bahembwe kuri uyu wa Gatandatu ari abafashijwe kwiga bagatsinda neza haba ku cyiciro rusange cyangwa amashuri yisumbuye muri rusange.

François Dunia

Uko gutsinda kwatewe n’uburere bahawe, babwirwa ko ibyo bifitemo imbere ari byo bizatuma baba abantu beza bifitiye akamaro bakakagirira n’igihugu cyabo.

Uretse abana bafite ibyago byo kuva mu ishuri,haba hari n’abarivuyemo bakeneye gusubira mu ishuri.

Kugeza ubu ikigo ayobora kimaze gufasha abana 1,500 bize kandi barafashijwe kwiga.

Muri abo bana harimo abarenga 50 bagiye kujya muri Kaminuza n’abandi bazirangije bakaba barubatse ubuzima kuko iki kigo cyatangiye gukora mu mwaka wa 2012.

Bimwe mubyo bakora babifatanyamo na MasterCard Foundation, abana bakiga gufotora, gukora umuziki n’indi myuga.

Umubyeyi ufite umwana wafashijwe kwiga avuga ko imyigire yari igoye kandi ngo kwiga ni inzira nziza yo kuzagira icyo umuntu ageraho.

Ati: “ Umwana wanjye yari ari mu kaga ko kutiga, ariko baramufashije ubu ariga neza.”

Inzego za Leta zivuga ko abana bakwiye kugira ahantu baba bumva ko batekanye, bakahigira, bahagirira ejo hazaza.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuganda kuri uyu wa Gatandatu italiki 26, Nzeri, 2026 Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Consolée Uwimana yavuze ko ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bifite uruhare mu gusenya ingo.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Consolée Uwimana. Ifoto@MIGEPROF.

Ati: “Byagaragaye ko ubusinzi ari bwo ntandaro y’ibibazo byinshi mu miryango…amakimbirane, gucana inyuma, gusesagura imitungo; ubusinzi buba bifitemo uruhare runini muri ayo makimbirane.”

Minisitiri Uwimana avuga ko abakiri bato bakwiye kwirinda inzoga ngo bazavemo ingenzi ku gihugu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *