Nyagatare: Bafatanywe Ibilo 509 Bya Caguwa Mu Modoka Isanzwe Itwara Inzoga

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU), ryaraye rifatiye mu Mujyi wa Nyagatare imodoka ya tagisi isanzwe itwara inzoga za likeri, yari ipakiye imifuka icyenda irimo imyenda ya caguwa. Iyi mifuka yapimaga ibilo 509.

Abafashwe ni uwitwa Nsengiyumva Bosco w’imyaka 45, wari utwaye imodoka, Mukakayonde Scovia w’imyaka 37, bombi basanzwe ari abakozi b’uruganda n’Uzamukunda Berine ufite imyaka 40 y’amavuko.

Abaturage nibo bongoreye abapolisi ko hari imodoka itwaye caguwa nyinshi kandi ko izivanye muri Uganda.

Yari ihagurutse mu Murenge wa Rwempasha igana mu Mujyi wa Nyagatare.

- Advertisement -

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana ati: “Twahawe amakuru n’abaturage ahagana ku isaha ya saa yine za mu gitondo, ko hari imodoka yo mu bwoko bwa Minibus ihagurutse mu murenge wa Rwempasha yerekeza mu Mujyi wa Nyagatare ipakiye magendu y’imyenda ya caguwa.”

Avuga ko bahise batangira gutegura uko iri bufatwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana

Polisi yashyize bariyeri mu mudugudu wa Nyagatare II, ya bisi  ihageze abapolisi barayisaka basangamo imifuka icyenda ya caguwa ipima ibilo 509.

Hejuru ya caguwa hari hageretseho amakarito arimo inzoga za likeri nk’uko iyo modoka isanzwe ari byo igenewe ariko bikaba byari byakozwe mu rwego rwo kujijisha.

Abafashwe bahise bashyikirizwa ubugenzacyaha, n’aho ibyo basanganywe bishyikirizwa Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) ishami rya Nyagatare.

Bakimara gufatwa umwe muri bo witwa Uzamukunda yiyemereye ko ari we nyir’imyenda ya caguwa yafashwe.

Avuga ko yari yifashishije iriya modoka kugira ngo abashe kuyigeza mu Mujyi wa Kigali ari naho yari kuyicururiza.

Niwe watangaje ko yari ayivanye muri Uganda.

Polisi ishimira abayifasha kubona amakuru atuma ifata abakora ibyaha harimo n’abinjiza cyangwa abacuruza magendu.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko N° 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version