Uyu musirikare wahiritse uwahoze uyobora Gabon akaba ari we utegeka, yatowe n’abaturage be ngo akomeze abayobore.
Intsinzi ye iri ku ijanisha rya 90% nk’uko ibyavuye mu majwi by’agateganyo bibyerekana.
Amatora yabaye kuri uyu wa Gatandatu niyo abaturage bagaragarijemo ko bamushyigikiye.
Icyakora abatavuga rumwe nawe bavuga ko yahinduye itegeko nshinga n’amategeko agenda amatora kugira ngo abone uko atsinda.
Abakomeye mu batavuga rumwe nawe bari baramaze gushyirwa ku ruhande kugira ngo batazamubangamira asigara ahanganye n’abakomeye cyane barimo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Alain Claude Bilie-by-Nze, Stéphane Germain Iloko na Alain Simplice Boungouères.
Agiye kuyobora igihugu cyari kimaze imyaka 60 kiyoborwa n’abo mu muryango wa Bongo kuko kuva Gabon yigenga yayobowe Omar Bongo asimburwa n’umuhungu we Ali Bongo waje kurwara kuyobora bikamunanira.
Umuryango wa Bongo wayoboye Gabon guhera mu mwaka wa 1967.