Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Britney Spears Yikomye Abafana Be
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Britney Spears Yikomye Abafana Be

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 January 2023 7:30 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuririmbyi uri mu bamamaye kurusha abandi ku isi ukomoka muri Amerika  witwa Britney Jean Spears  yasabye abafana be kumubabarira bakamuha agahenge kubera ko hari n’abarengera bakamwoherereza ubutumwa burimo virus zishobora kwinjira muri telefoni ye bakamenya amabanga ye.

Aherutse guhamagara Polisi ngo ize imurebere niba nta bantu bari kugerageza kwinjira muri telefoni ye nyuma y’ubutumwa bwinshi aherutse koherererezwa n’abafana be, bikagera aho yumva agize impungenge.

Ikindi ni uko hari bamwe mu bafana be baherutse kumuhamagara umusubizo, bamubaza ibibazo bya cyana, abandi ndetse ntibatinye kumubipa.

Nyuma yo kubona ko bimaze gufata indi ntera, Spears yahamagaye Polisi ngo ize imufashe kugenzura ikihishe inyuma y’ako kaduruvayo.

Polisi yaraje isanga mu by’ukuri nta kidasanzwe cyamubayeho.

Ku rundi ruhande, umuhanzi Britney Spears yavuze ko akunda abafana be cyane ariko ko bamubabarira ntibajye bamuhoza ku nkeke bamuhamagarira ubutitsa!

Ubutumwa bwo kubiyama, aherutse kubucisha kuri Twitter.

pic.twitter.com/EkhHrLwrgf

— Britney Spears 🌹🚀 (@britneyspears) January 26, 2023

Aherutse no guhanagura ibyo yari yanditse kuri Instagram ye ubwo yabonaga ko byatejwe sakwa sakwe.

Ni umwe mu byamamare byahuye n’ibibazo mu buzima kubera ko yigeze gushyirirwaho nyirantarengwa y’uko atagomba kwigenga mu gihe cy’imyaka 13 ni ukuvuga guhera mu mwaka wa 2008 kugeza mu mwaka wa 2021.

Se  niwe wari ushinzwe kumufatira ibyemezo mu cyo bise conservatorship.

Bavugaga ko afite ibibazo byo mu mutwe.

Kugira ngo ibi bivanweho byasabye ko abaharanira uburenganzira bwa muntu bahaguruka barasakuza barabyamagana, bituma Spears arushaho kwamamara.

Ibyamubayeho bisa neza n’ibikubiye mu ndirimbo ye yise ‘Overprotected’.

Muri iyi ndirimbo, avuga ukuntu umukobwa wo mu bakire yabujijwe kwinyagambura, ngo najya hanze azahahurira n’ibirara cyangwa indi mico mibi.

Yaririmbye ko umukobwa ukuze aba agomba kwigenga, agahitamo inzira imunogeye aho guhora acungirwa hafi nk’aho ari igisambo.

Se wa Britney Spears yitwa Jamie Spears.

TAGGED:AbafanafeaturedIndirimboPolisiSpearsUmuhanzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kaminuza Yo Muri Amerika Igiye Kunganira Polisi Mu Gukarishya Ubwenge
Next Article BK Foundation: Ikigo Giharanira Imibereho Myiza Y’Abaturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

CNDD-FDD Ishima Ibyo Yagejeje Ku Gihugu, Abayirwanya Bakayinyomoza

Afghanistan: Umutingito Wishe Abantu 600

BK Ikora Ite Ngo Yunguke?

DRC: Abantu 16 Bashimuswe Na CODECO

Kwihaza Mu Biribwa Muri Afurika Biracyari Kure

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

ImyidagaduroMu Rwanda

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?