Bruce Melodie Yashinjwe Kwibasira Meddy Na The Ben Mu Magambo Akomeye

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yashinjwe kwibasira abahanzi Meddy na The Ben bakunzwe mu Rwanda, avuga ko we binamubabaza kuba yagereranywa nabo.

Intambara y’amagambo yatangiye ubwo ku mbuga nkoranyambaga hajyagaho amajwi ya Bruce Melodie avuga ku bamugereranya n’abahanzi adahita avuga amazina ariko yita “abadiaspora’, avuga ko ari abanebwe.

Ni amagambo byumvikana ko yafashwe mu ibanga, aho Melodie aba aganira n’umuntu yita ‘Emmy’.

Ati “Iki ni igihe cyanjye erega, ntabwo ari ibintu byo kwikina. Kwikina ni ukwivuga ibintu bitari byo. Umva impamvu ya mbere udakwiye kungereranya nabo : aba batipe icya mbere cyo ni abanebwe nyabanebwe, abanebwe babi. Abantu basohora akaririmbo kamwe mu mwaka, urumva !“

- Advertisement -

“Icyamamare ndakora, ngaho shaka nk’ikintu kimwe mpuriyeho na bariya batipe. Nta na kimwe, habe. Njyewe mba numva binambabaje.“

Ni imvugo yatumye abantu bavuga byinshi, cyane ko abahanzi The Ben na Meddy bakunzwe cyane mu bihe bishize mbere ya Bruce Melodie, ndetse n’ubu bagenda baohora indirimbo kandi zigakundwa.

The Ben

Tom Close ni umwe mu bagarutse ku magambo ya Bruce Melodie, aho yayagereranyije no kwishobongora. Hari mu kiganiro n’umuyoboro umwe ukorera kuri YouTube.

Ati “Uko umuntu yakundwa uko ariko kose ntabwo nzi ko yari yageza kuri hit ya Meddy. Nubwo uririmba neza, nubwo ukora iki, uriyumva. Aho kugira ngo atakaze imbaraga mu kureba aho arutira abo bahanzi arimo avuga, yagatakaje imbaraga arimo gushakisha uko yabageza aho bataragera, nabo bamugeza aho ataragera.”

Gusa ntabibona kimwe na Mupenda Ramadhan uzwi nka Baadrama we yavuze ko ibyavuzwe na Bruce Melodie atari ukwishongora, kuko ubu uwo wabaza wese umuhanzi wa mbere mu Rwanda yakubwira ko ari uyu musore.

Yagize ati “Bruce ni we muhanzi twavuga ngo aka kanya ni we wa mbere mu Rwanda. Ubu se wowe ubaye n’umunyamahanga ugiye gukora isesengura ry’umuziki mu Rwanda,  ukagera i Kigali i Kanombe, ugahera ku kibuga cy’indege ureba televiziyo wumva radio, wumva abana muri karitsiye, uzi ko utanamenya ko muri icyo gihugu habamo The Ben cyangwa Meddy?”

“Ariko ugiye ukicara ugafata amateka ugasubira inyuma, za YouTube ukareba ibitaramo, aho banyuze, wavuga ngo ‘ah bano bagabo nabo barakaze. Nibwo watangira kubibona, ariko iyo umuhanzi agezweho umuyaga urakubwira, utarinze kujya kuri radio cyangwa telkeviziyo.”  

Meddy

Uyu mugabo yavuze ko ku bwe Bruce Melodie atishongoye.

Ati “Biriya ntabwo ari byo bita kwishongora, nta nubwo yasuzuguye, ntabwo aricyo twita gusuzugura, nta nubwo kubaha abantu ari ukubabembekereza cyangwa kubapfukamira.”

Melodie ni umwe mu bahanzi basohora indirimbo kandi zigakundwa, aho mu minsi mike ishize yasohoye izirimo Hands Up, Saa Moya, Ikinyafu n’izindi yaririmbyemo kandi zigakundwa.

Ayo magambo ye yagiye hanze mbere y’uko kuri uyu wa Kane Bruce Melodie yasohoye indirimbo yise Bado, aho ashimira abamufashije mu muziki we, none ubu “nabaye icyamamare.”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version