Abanyarwanda Bo Muri Bimwe Mu Bihugu By’Aziya Bizihije Umunsi W’Abagore

Kubera impamvu zitandukanye Abanyarwanda baba mu Buhinde, muri Nepal, muri Bangladesh, muri Sri Lanka no muri Maldaves ntibabonye uko bizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore ku isi tariki 08, Werurwe, 2021. Kuri uyu wa Gatanu babikoze bafatanyije Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda Madamu Esperance Nyirasafari.

Ni umuhango wakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, uyoborwa na Hon Nyirasafari.

Nyirasafari yabahaye ikiganiro kivuga ko ivugururwa ry’amategeko hagamije guteza imbere umugore binyuze mu buringanire n’ubwuzuzanye bw’abashakanye kandi mu nzego zose.

Yababwiye ko mu Rwanda higeze kuba amategeko yakumiraga umugore mu nzego nyinshi z’ubuzima bw’igihugu hitwaje ko hari ibyo adashoboye.

- Advertisement -

Yavuze ko byakumiriye umugore muri biriya bihe harimo n’Itegeko nshinga u Rwanda rwagenderagaho kuko muri ryo harimo ingingo zimubuza guhabwa inshingano runaka hatarebwe ibyo adashoboye.

Uyu mwaka insanganyamatsiko yagarutsweho mu kwibuka uruhare rw’umugore mu buzima bwa muntu yagarutse ku kamaro yagiriye abantu n’ubudatsimburwa bwe muri iki gihe isi ihanganye n’icyorezo COVID-19.

Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda Madamu Esperance Nyirasafari
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version