RwandAir Igiye Gusubukura Ingendo I Lusaka N’I Johannesburg

RwandAir yatangaje ko igiye gusubukura ingendo zigana i Lusaka muri Zambia na Johannesburg muri Afurika y’Epfo, zaherukaga guhagarikwa kubera ubwoko bushya bwa Coronavirus bwagaragaye muri ibyo gihugu.

Icyo cyemezo cyo ku wa 8 Gashyantare 2021 cyahagarikiye rimwe ingendo zijya mu mijyi ya Johannesburg na Cape Town muri Afurika y’Epfo, Lusaka muri Zambia na Harare muri Zimbabwe.

RwandAir yatangaje binyuze kuri Twitter ko yishimiye “gutangaza isubukurwa rya serivisi zigana Lusaka, mu ngendo ebyiri mu cyumweru guhera ku wa 7 Gicurasi 2021.”

Biteganywa ko izo ngendo zizajya zikorwa ku wa Gatatu no ku wa Gatanu.

- Advertisement -

Kuri iriya tariki ni nabwo ingengabihe ya RwandAir igaragaza ko hazasubukurwa ingendo zigana i Johannesburg, zizajya zikorwa ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku Cyumweru.

Ruzaba ari urugendo ruhuza Kigali – Lusaka – Johannesburg kugenda no kugaruka, n’urugendo ruhuza Kigali – Johannesburg kugenda no kugaruka.

Ntabwo igihe urugendo rugana i Cape Town muri Afurika y’Epfo na Harare muri Zimbabwe zizasubukurirwa kiratangazwa. Ni kimwe n’ingendo zigana i London mu Bwongereza.

Ubwo ingendo zasubikwaga, RwandAir yatangaje ko zizasubukurwa mu gihe ibijyanye n’iki cyorezo bizaba bimaze gusobanuka neza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version